RFL
Kigali

Muri 1982 Kaká, umunya Brezil ukina umupira w’amaguru yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/04/2017 11:25
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 16 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Mata, ukaba ari umunsi w’112 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 253 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1864: Inteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatoye itegeko ryemeza ko ku mafaranga yose ya Amerika hazajya handikwaho ijambo “In God We Trust” kugeza n’ubu rikigaragara ku mafaranga y’amadolari.

1945: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, nyuma yo kumva ko abarusiya bafashe umujyi w’ubudage wa Eberswalde nta mirwano ibaye, Adolf Hitler yahise yemera ko yatsinzwe intambara, ahungira muri cave yari yarakoze ndetse afata icyemezo cyo kwiyahura mu rwego rwo kwirinda gufatwa n’ingabo bari bahanganye.

1970: Bwa mbere ku isi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’isi wizihizwa buri mwaka kuri iyi tariki.

1977: Bwa mbere ku isi, umuyoboro wa Fibre Optique watangiye gukoreshwa mu gutanga umuyoboro wa telefoni wihuse mu mujyi wa Paris mu bufaransa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1832: Julius Sterling Morton, umunyamakuru akaba n’umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba ariwe washyizeho umunsi mpuzamahanga wo gutera no kwita ku giti uzwi nka Arbor Day ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1902.

1977: Mark van Bommel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi ni bwo yavutse.

1980: Nicolas Douchez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ni bwo yavutse.

1982Kaká, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil yabonye izuba.

1987: David Luiz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1987: John Obi Mikel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya yabonye izuba.

1988: Amadou Samb, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1990: Machine Gun Kelly, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1992: Rolene Strauss, umunyamideli w’umunya-Afurika y’epfo, akaba ariwe wabaye nyampinga w’isi mu 2014 nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1933: Henry Royce, umukanishi akaba n’umushoramari w’umwongereza, akaba umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce Limited yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1994: Richard Nixon, perezida wa 37 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 81 y’amavuko.

2013: Richie Havens, umuhanzi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 72 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND