RFL
Kigali

Muri 1946 Cannes Film Festival yarasubukuwe nyuma y’imyaka 7: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/09/2017 12:19
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 38 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Nzeli ukaba ari umunsi wa 263 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 102 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1378: Abakaridinali b’abafaransa bashyizeho uwari cardinal Robert w’I Geneve ku bu papa afata izina rya Papa Clement wa 7, kandi hariho undi papa Urban wa 6. Ibi nibyo byahise bitangiza icikamo ibice rya Kiliziya Gatolika itangira kuyoborwa n’abapapa 2.

1519: Aherekejwe n’abantu bagera kuri 270, Ferdinand Magellan wamenyekanye nk’umunyaburayi wa mbere wazengurutse isi yahagurukiye ku nkombe za Sanlúcar de Barrameda atangira urugendo rwe rwo kuzenguruka isi.

1893: Charles Duryea n’umuvandimwe we batangiye isuzuma mu muhanda ry’imodoka bari bakoze ya mbere yari ikozwe n’abanyamerika itwarwa n’amavuta (essence).

1946: Iserukiramuco rya filime rya Cannes mu gihugu cy’u Bufaransa ryarabaye bwa mbere, nyuma yo gutinzwaho imyaka 7 kubera intambara y’isi.

1977: Igihugu cya Vietnam cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1979: Muri Centrafrika habaye coup d’état yahiritse umwami Bokasa wa mbere ku ngoma.

2001: Nyuma y’ibitero bya tariki 11 Nzeli byibasiye imiturirwa ya World Trade Center na Pentagon, perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika George W. Bush yatangaje mu nteko ko igihugu cye kinjiye mu ntambara n’iterabwoba.

2011: Muri Amerika hakuweho itegeko ryari ryariswe “Nti uvuge, nti ubaze” ryategekaga abaryamana bahuje ibitsina kutabivugira mu ruhame ndetse rikanababuza gukora mu nzego za Leta bazwi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1948: George R. R. Martin, umwanditsi w’ibitabo na filime w’umunyamerika akaba ariwe wwanditse igitabo cyakozwemo filime y’uruhererekane ya Game of Thrones cyitwa A Song of Ice and Fire nibwo yavutse.

1964: Maggie Cheung, umukinnyikazi wa film w’umunya Hong Kong wamenyekanye mu ma film za Police Story nibwo yavutse.

1976: Kristen Johnson, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1990: Marilou, umuririmbyi w’umunyakanada yabonye izuba.

1991: Isaac Cofie, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana yabonye izuba.

1992: Amidu Salifu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1996: Reuben Kamanga, visi perezida wa mbere wa Zambiya yitabye Imana, ku myaka 67 y’amavuko.

1999: Raisa Gorbachova, umurusiyakazi wari umugore wa Mikhail Gorbachev wategetse u Burusiya yitabye Imana, ku myaka 67 y’amavuko.

2003: Simon Muzenda, visi perezida wa mbere wa Zimbabwe yitabye Imana, ku myaka 81 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND