RFL
Kigali

Munyanshoza uzwi nka Mibirizi yagarutse ku cyamuteye kwibanda ku ndirimbo zo kwibuka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/04/2017 19:09
3


Munyanshoza Dieudonne ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamenyekanye cyane cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ‘Mibirizi’, imwe mu ndirimbo ze zamenyekanye kurusha izindi iza kumwitirirwa, dore ko ako gace aba aririmba ari nako avukamo.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ivuga ko Munyanshoza yinjiye muri FPR-Inkotanyi akiri umwana muto muri 1992 nyuma y’uko ubuyobozi bwari buriho mu Rwanda bwamukekaga mu byitso binekera inkotanyi.

Ubwo yasubiraga iwabo i Mibirizi muri 1995 yasanze ibintu byose byarahindutse, bene wabo barishwe ndetse n’imitungo yarasahuwe indi ikangizwa. Aha niho yahise afatira umwanzuro wo gukoresha impano ye yo kuririmba ngo ahe icyubahiro inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Munyanshoza ukomoka mu karere ka Rusizi avuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto ndetse agakunda kwigana indirimbo z’abandi bahanzi. Amaze kugera mu gisirikare nabwo iyi mpano ye yayikoreshaga ahimba indirimbo yaririmbanaga na bagenzi be bitera akanyabugabo ku rugamba.

Munyanshoza yakomeje kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kugeza muri Kamena 2016 ubwo yasubizwaga mu buzima busanzwe amaze kugeza ku myaka 40. Ubu Munyanshoza Dieudonne ni umwe mu bagize Impala. Indirimbo ye yamenyekanye cyane ‘Mibirizi’  yasohotse muri 1996 ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abaguye i Mibirizi ari naho akomoka.

Munyanshoza ni umwe mu bafunguye amarembo ku buhanzi bw'indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma y’iyi ndirimbo abandi bantu bo mu duce dutandukanye bakomeje kumwegera bamusaba ko yabahimbira inidrimbo zibuka ababo bishwe muri Jenoside. Bamufashaga kumenya amazina y’abo bantu hanyuma nawe agahimba indirimbo akagenda avugamo n’amazina y’abo bantu. Munyanshoza yabwiye The New Times ko uko abantu barushagaho kumwegera ari ko yarushagaho gukunda izi ndirimbo zo kwibuka ndetse ngo buri ndirimbo yahimbye ifite agaciro gakomeye kuri we.

Kugeza ubu amaze kuririmba indirimbo zigera kuri 70 zikubiye muri Alubumu 5 harimo iyitwa ‘Duhorane Ubutwari’ ‘Duhore Tubibuka’ na ‘Ntacyambuza Kubibuka’. Indirimbo ze nka ‘Imfura zo Ku Mugote’, Nyanza ya Butare’, ‘Mibirizi’, ‘Twarabakundaga’, ‘Nyabarongo’ ‘Umunsi Avuka’ na ‘Umuhanzi Ntazima’ zimaze kumenyerwa cyane ku buryo zumvikana buri mwanya mu gihugu hose mu gihe hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Uko iminsi yagiye itambuka Munyanshoza yagiye akora izindi ndirimbo zitandukanye ndetse avuga ko indirimbo ze zagize uruhare rukomeye mu komora ibikomere by’abarokotse Jenoside ndetse zigakomanga ku mitima y’abahemutse bagahekura u Rwanda bityo bamwe bagatekereza gusaba imbabazi abo bahemukiye. N’ubu kandi Munyanshoza ngo ari gukora indirimbo 3 zigaruka kuri genocide zigiye gusohoka vuba aha.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gandhi6 years ago
    Dieudonne turamukunda cyane kuko aratwubaka, indirimbo ze zihumuriza imitima ya benshi Imana ikomeze imugwirize impano kuko burya hari byinshi byiza nko kubabarira yubatse mubana b'u Rwanda Imana imuhe umugisha kandi akomeze gusana imitima yangiritse
  • Julia6 years ago
    Wooww ngufana bikaze
  • gasa6 years ago
    Wow sha uyu mugabo numuhanga cyane kandi rwose asana imitima ya benshi Imana izakomeze ibimushoboze nukuri turamukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND