RFL
Kigali

Mukobwa uzirinde kwirukira umugabo umeze gutya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/04/2018 16:44
0


Mu buzima abakundana bagera ku rwego rwo kubaka bakabana nk’umugore n’umugabo, ibintu bisaba ubwitonzi n’ubushishozi bikomeye. Nk’uko tubikesha urubuga rwa elcrema twateguriye abasomyi ba inyarwanda by’umwihariko abakobwa bitegura kurushinga inama ku bagabo badakwiye kwirukira kuko bazabaho bababaye mu ngo zabo.



1.Umuhungu ugira ubugugu

Ubundi hari itandukaniro ku muhungu ukennye n’ugira ikigunu. Umuhungu ukennye usanga adafite byinshi byo gutanga kuko nta mitungo cyangwa amafaranga afite, ariko ugira ubugugu we ntaba akennye, aba afite ubutunzi buhagije ariko n’iyo wagira ikibazo yabasha gukemura ntagire icyo agufasha ndetse akaba yanagira ibyo aguha ariko bitari iby’umumaro yanabiguha akaba yabigucyurira igihe kirekire. Akenshi usanga abahungu bameze gutya batabura impamvu n’ubusobanuro baguha ku mpamvu badashobora kuguha amafaranga cyangwa impano.

Umusore ugira ubugugu n'aho bidakwiye

Ibi bitandukanye na bimwe bizwi nko gukura ibyinyo, kuko ibintu sibyo byubaka, ariko na none kuba umukunzi wawe yagira ikibazo ushobora kugikemura ntubikore ukarwana no kumubwira ko udashobora kumufasha kandi ubifitiye ubushobozi, uba umuha ikihe cyizere igihe muzabana? Yakizera ate ko uzita ku nshingano z’urugo nk’umugabo?

2.Umugabo ucyurirana

Ushobora kuba warabaye mu nkundo zitandukanye, birashoboka ko wahuye n’abahungu b’ingeri zitandukanye ariko burya umuhungu uhorana intonganya zidashira, akavuga cyane ubutarekera ndetse agahora agarura ibintu bya kera cyane cyane amakosa wakoze mu bihe byashize agahora ayakwibutsa akanayagutukira, ndetse yanagukorera ikintu runaka akajya akigucyurira inshuro nyinshi. Mukobwa, uzirinde umugabo umeze gutya, kuko ashobora kuguteza ibibazo by’agahinda kadashira.

3.Umugabo udafite intego

Umuntu wese iyo ava akagera, hari aho ava n’aho agera ndetse hari n’ibyo yiyemeza kugeraho mu guharanira iterambere rye bwite n’abazamukomokaho. Kimwe mu bigaragaza umugabo nyamugabo, ni inzozi ze ndetse n’ibyo akora ngo azazigereho. Hari abagabo benshi bagaragaza ko bafite inzozi zinyuranye ariko mu bigaragara nta kintu bakora ngo bagera ku ntsinzi y’inzozi zabo. Umugabo nyamugabo ufite intego, akora cyane aharanira kuzigeraho, niba umukunzi wawe nta ntego afite, mukobwa uragana he? Mugire inama agire intego, niba bidashoboka akakwereka ko ibyo umubwira nta gaciro bifite, ndakubwira ukuri ko n’intego zawe azazangiza.

4.Umugabo ugukubita

Abagore barwana bo ntibari bugaragare kuri uru rutonde kuko tutari buze kubagereranya n’abagabo. Mu buzima busanzwe abagore ni abanyembaraga nke tugereranyije n’abagabo kandi si na kenshi bibaho ko abagore bakubita abagabo, ubundi abagore bashobora gukubita abagore bagenzi babo.

Turetse gutebya, mukobwa niba umuhungu mukundana ajya agukubita mutaranabana, atarakugiraho uburenganzira busesuye nk’umugabo wawe utekereza ko nimubana ari bwo azarekera aho cyangwa ni bwo azarushaho? Ikibazo gihari umugabo umeze uko, ntazakwangiza inyuma ku mubiri gusa ngo agutere ibikomere, ahubwo azanakwangiza ku mutima no mu mutwe mu buryo bw’imbere mu mitekerereze yawe, abana banyu bazabaho batishimye ku bw’umubano wanyu uhoramo imirwano.

Uzirinde umugabo ugukubita

5.Umuhungu utegekwa na Mama we

Aha twumvikane neza, ntidushaka kubuza abahungu kumvira ababyeyi babo, kuko akenshi usanga abana b’abahungu baba ari inshuti za ba Mama babo cyane. Ni byiza rwose ko umuhungu ndetse n’umukobwa bubaha ababyeyi babo. Hano icyo dushaka kuvuga ni wa muhungu uha mama we uburenganzira bwose bwo kumufatira imyanzuro, akaba umutesi n’umudakorwaho kuri mama we kandi hari ubuzima butemerera uwo ari we wese kumufatira imyanzuro, aho buri wese agira amahitamo ye.

Iyo umuhungu afatirwa ibyemezo na mama we ni hamwe usanga n’iyo mubanye mama we aza mukabana akaba ari we uzajya utegeka mu rugo kandi mukobwa uwo ntaho muzagerana. Ukeneye umugabo nyamugabo mu rugo, uzi gufata imyanzuro we ku giti cye na mama we yaza ngo mubane nta kibazo ariko atari amategeko ye ababeshejeho mukamwumvira nk’umubyeyi mukanabimwubahira, bitabaye ibyo urugo rwanyu rwaba ruri mu kaga ndetse hakabaho no guhangana gukomeye hagati yanyu mwese.

6.Umuhehesi

Ntabwo abagabo bose baheheta, ndetse ntibivuze ko uguye mu mutego agakora ikosa rimwe ndetse akanasaba imbabazi atahabwa andi mahirwe. Ariko hari itandukaniro ryo kugwa mu mutego ugakora ikosa no kubaho ubuzima bwose uri umubeshyi, ibyo twakita kuba imbata y’icyaha gihoraho. Birashoboka ko guca inyuma umuntu rimwe bishobora kuba ikosa, ariko kubikora kabiri cyangwa se kenshi ni amahitamo y’umuntu ku giti cye. Ntabwo uri umukobwa ukwiye umugabo utamwubaha ndetse utanakemera kurinda isezerano ry’urukundo mufitanye.

Umugabo uguca inyuma uzamwirinde 

7.Umubeshyi

Aha ushobora kwibaza ngo umubeshyi mu buhe buryo? Hari umuntu usanga nka 50% by’ibintu avuga mu buzima bwe bwose nta kuri kubamo. Ibindi 50% avuga harimo ukuri n’ibinyoma, ugasanga ibyo avuga aba ahinduranya indimi ntacyo ajya ahuza n’ikindi. Uyu munsi akakubwira ko akora muri kompanyi runaka, ejo akakubwira ko yashinze iduka, ejobundi yagiye hanze, undi munsi akavuga ko ya ari hehe na hehe, nta kuri kumubamo. Ese ni iki kikwemeza ko no kuba yarakubwiye ko agukunda koko agukunda?

Akenshi usanga umugabo ubeshya gutyo kandi aba anabifitiye ubusobanuro, nk’igihe atabonetse kuri gahunda mwari mufitanye akagusobanurira impamvu atabashije kuboneka igihe wari umukeneye n’ibindi byinshi. Bakobwa ahasigaye ni ahanyu, mushishoze kandi mube abanyabwenge, mwiyubahe ntimwirukire byinshi ariko na none ntimwisuzuguze ngo musanga abasore batazababera abakwiye. Muge ku bo muzafatanya kubaka umuryango, mukabyara mugafatanya kurera mukishimana ubuzima bwanyu bwose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND