RFL
Kigali

Byinshi ku mwanditsi Yolande Mukagasana n'impamvu igitabo yanditse nyuma ya Jenoside yacyise 'Urupfu ntirunshaka'

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/04/2018 7:06
0


Urupfu ntirunshaka ni izina ry’igitabo cyanditswe n’umwanditsi w’umunyarwandakazi Yolande MUKAGASANA nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu Rwanda muri Mata 1994.



Ni imvugo kandi uyu mubyeyi akoresha cyane iyo ari gutanga ubuhamya nk’amagambo amuha imbaraga zo kubaho. Yolande MUKAGASANA ni umubyeyi w’imyaka 64, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994. Yolande watakarije umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko amaze kubura umugabo n’abana be bose yaje kugira ikibazo cyo kutagira amarira. Mu gahinda ke, kuko atashoboraga kurira yatangiye kwandika nk’uburyo bwo kwigabaniriza intimba.

Yolande MUKAGASANA yatangiye kwandika ryari ?

Umubyeyi Yolande yatangiye kwandika akiri muto cyane, ku myaka 16 yari amaze kwandika igitabo yise «Dupfa icyo dupfana », ni igitabo kitigeze kinaguma  mu ikaye yari yaracyanditsemo kuko se yaje kugica amubuza kwandika ku bintu nk’ibi byabicisha. No mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ,umubyeyi Yolande yakomeke kwandika. Ati:

Natangiye nandika amataliki y’urupfu rw’umugabo n’abana banjye, ku gapapuro nari narahishe mu mufuka w’ipantalo nabaga nambaye, ariko nyuma aho nari nihishe biba ngombwa ko mpava, umukobwa wari warampishe ambwira ko katuma banyicira kuri bariyeri iyo ari yose, bituma ngata.

N'ubwo aka gapapuro yagataye, ariko umubyeyi Yolande avuga ko ibyo yakomeje kubona mu gihe cya Jenoside byakomeje kumubera ivubura ry’inganzo ye, kubera intimba. Mu kugenda ahungishijwe n’uwari wamuhishe, Yolande yaje kugera i Kabuga mu gace kari karafashwe n’abari abasirikare ba RPA Inkotanyi. Yolande avuga ko uko abandi baka amazi yo kunywa n’ibyo kurya we akaga ikayi n’ikaramu kugira ngo abashe kugabanya nibura intimba ye.

Ese kuki igitabo cye cya mbere yanditse nyuma ya Jenoside yacyise «Urupfu ntirunshaka» ?

Ububyeyi Yolande MUKAGASANA aganira na Radio y’igihugu yahishuye ko iki gitabo ari ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse n’ibindi yari amaze kubona bikamutera kwiyumva nk’uwo urupfu rwanze. Ibi byiyumviro ngo byanatumye ashaka kwitanga ngo yicwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, uwamuhishe amusaba ko atamwicisha cyane ko mu gihe cya Jenoside iyo wahishaga umututsi akaboneka wicwanaga nawe. Yolande Mukagasana yiciwe abana 3 bose n’umugabo ndetse n’imiryango y’aho akomoka n’iyo yari yarashatsemo.

Kuki iki gitabo”La mort ne veus pas de moi “ cyanditse mu gifaransa

“Nanditse mu gifaransa kuko nashakaga kubwira abafaransa, ibyo bakoze by’umwihariko urubyiruko kugira ngo ruzakure ruzi ibyo ba se na basekuru bakoreye abatutsi”Yolande Mukagasana.

Mu kwandika mu rurimi rw’igifaransa byinshi mu bitabo yagiye yandika mu myaka 24 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, umwanditsi Yolande afite icyizere ko abanyamahanga cyane abakiri bato bazamenya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse ko hakwiye impinduka, Jenoside ntizongere kuba ukundi ku isi. Umubyeyi Yolande kandi yemeza ko abanyarwanda bo bazi amateka yabo, bityo abanyamahanga bakwiye nabo bakwiye kuyamenya binyuze mu kwandika mu rurimi bashobora kumva byoroshye.

Ese gusobanurira abanyamahanga ibitabo bye biramworohera

Yolande uhamya ko u Bufaransa bwagize uruhare rufatika muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda avuga ko kugeza ubu mu mashuri atandukanye yo mu Bufaransa yemererwa kwinjiramo ariko abategetsi ba Leta y’u Bufaransa bo bamuteye utwatsi kuva kera.

“Abafaransa ni inshuti zanjye, ariko Leta y’u Bufaransa yo iranyanga” Yolande MUKAGASANA

Yolande Mukagasana ni umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi amaze kwandika ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ibi bitabo birimo La mort ne veut pas de moi, cyasohotse muri 1997 na N'aie pas peur de savoir cyasohotse mu mwaka wa 1999 ndetse na Les blessure du silence kiganjemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’ibindi byinshi bitandukanye.

Mukagasana

Yolande Mukagasana kandi yahawe igihembo  mpuzamahanga cy’amahoro «Prix international de la Paix» mu myaka 5 ishize. Igihembo cyahawe na ba nyakwigendera Nelson Mandela na Kwame Nkrumah baharaniye ukwigenga kw’abaturage b’ibihugu bakomokagamo,bafatwa nk’intwari z’umugabane wa Afurika.

Ibitabo byinshi yabyandikiye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari atuye, icyakora mu mwaka wa 2011 yaje kugaruka mu Rwanda ahabwa akazi muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG). Kuva muri 2016, Yolande Mukagasana wareze imfubyi nyinshi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akaza no kongera gushaka, kuri ubu abeshejweho n’amafaranga y’ubwizigame bw’abakuze azwi nka pension.

Mukagasana

Umwanditsi Mukagasana Yolande






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND