RFL
Kigali

Mugore, dore ibintu udakwiye gukorera imyanya yawe y’ibanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:8/08/2018 11:43
3


Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bavuga ko hari ibintu 11 abagore cyangwa abakobwa badakwiye gukorera imyanya yabo y’ibanga kuko bishobora kubangiza ku buryo bukomeye kandi cyane.



Mu mubano w’abashakanye hari ubwo bamwe mu bashakanye bagerageza gukora bimwe mu bintu bakeka ko bishobora kuba byabashimisha mu gikorwa cyabo cy’urukundo ariko batazi ko bifite ingaruka ku buzima bwabo ari byo:

Isukari: Hari abagore batekereza ko gushyira isukari mu myanya yabo y’ibanga ari byo biri butange umunezero bakeka ko isukari yongera ubushyuhe mu mubiri nk'uko ibihuha bibivuga ariko sibyo na gato kuko gushyira ibintu bifite aho bihuiye n’isukari mu myanya y’ibanga wibwira ko biri buguhe umunezero udasanzwe, birakwangiza kurushaho ndetse byakugiraho ingaruka zikomeye cyane.

Amazi ashyushye: Niba mu buzima busanzwe wikundira koga amazi ashyushye, birumvikana ko ari nayo woga mu myanya y’ibanga ariko abahanga mu by’ubuzima bavuga ko amazi ashyushye atari meza ku myanya y’ibanga bitewe n’uko yumisha imyanya y’ibanga bigatuma ububobere bugabanuka bityo n’igikorwa cy’urukundo ntikibashe kugenda neza.

Gushushanya ahegereye imyanya y’ibanga (tatouage): Inzobere zivuga ko bene ibi bishushanyo bamwe mu bagore cyangwa abakobwa bashyira ahegereye imyanya y’ibanga ngo bigira ingaruka zidapfa guhita zigaragara ako kanya, ngo si byiza rero gutaka imyanya y’ibanga muri ubwo buryo kuko bishobora kukwangiza.

Isabune zihumura: Burya ngo izi sabune zihumura si nziza habe na gato kuko ubwazo zishobora kukwangiza bitewe n’uko imyanya y’ibanga y’abagore cyangwa abakobwa ubwayo yikorera isuku, icyo umuntu aba akwiye gukora ni ukwisukura bisanzwe nk'uko woga ahandi hose ariko ngo kirazira gushyira amasabune ayo ari yo yose muri iyo myanya.

Imibavu: Hari abantu bibwira ko gutera imibavu mu myanya yabo y’ibanga ari byiza cyane kandi birwanya n’impumuro mbi ishobora guturukayo ariko ngo baribeshya cyane kuko iyi mibavu ishobora kugutera uburwayi bukomeye cyane, niba ushaka iyo mibavu, yitere ahabugenewe gusa ibyo birahagije, si byiza kuyitera mu myanya y’ibanga.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    murakoze ku bw'izinama mudahwema kutugira
  • mansa sultan5 years ago
    Rimwe baravuga ngo amazi yakazuyaze nibyiza kuyakoreshayo,none ngo akonje nimeza ?ibyubu bushakashatsi bwiki gihe nihatari!
  • Mimi5 years ago
    Nange Ubu bushakashatsi ndumva buhinduye bimwe Numvaga, biragoye kubyumva neza ibivugwa!!..





Inyarwanda BACKGROUND