RFL
Kigali

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Ibrahim kuba yaritabiriye igiterane cya Rwanda Shima Imana ahamya ko nta nka yaciye amabere

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/08/2014 10:50
6


Nyuma y’uko umuyobozi mukuru w’abayislamu mu Rwanda, Mufti sheikh Ibrahim Kayitare, agaragaye mu giterane gihuje amatorero ya gikirisitu ‘Rwanda Shima Imana’, benshi batunguwe no kumubona ndetse bamwe bagahamya ko yakoze ibidasanzwe bityo bishobora kumuteranya n’abayoboke b’idini ye.



Ibi kuri Mufti asanga abibwira ko yakoze amakosa bibeshya cyane kuko ntacyo yakoze kidasanzwe. “ Ikosa riri he se ubwo? Kuba naragaragaye aho barimo basengera? Ikibazo ni ikihe? Njyewe ntabwo byumva neza!” Aya ni amwe mu magambo Sheikh Ibrahim yatangaje.

nahs

Bamwe bibwiraga ko abayoboke b'idini ya Islam badashobora gukandagira hano ariko baratunguwe

Rwanda Shima Imana ni igiterane ngarukamwaka gihuza amatorero ya Gikiristu yo mu Rwanda kimaze kumenyekana cyane kigamije gusengera u Rwanda akaba ari ku nshuro yacyo ya gatatu cyari giteguwe muri uyu mwaka wa 2014 ndetse kikayoborwa n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’umunyamerika Dr Rick Warren.

Bishingiye ku myemerere ndetse n'amateka y’amakimbirane yaba aya vuba cyangwa aya kera yagiye yandikwa mu bitabo by’amateka, kutarebana neza no kutizerana hagati y’amadini ya gikiristu na islam hakiyongeraho n’intambara za hato na hato mu bihugu bya Afrika na Asiya yo hagati.

Hari abafite imyumvire y’uko abayobozi bakuru ba rimwe muri aya madini badashobora guhurira hamwe na bagenzi babo mu mihango yo gusenga mu nyungu runaka, ahubwo wenda kenshi bahura baganira ku makimbirane n’ibibazo biba biyavugwamo.

hJ

Mufti w'u Rwanda(Umuyobozi mukuru w'abayislamu)yagaragaye  muri iki giterane cya Gikiristu, benshi baratungurwa dore ko hari benshi bibwiraga ko uretse umugabo nk'uyu usobanukiwe n'amadini, abayoboke bo hasi batashoboraga gukandagira hano ariko yababereye urugero.

Sheikh Ibrahim Kayitare ashimangira ko kuba yaragaragaye muri kiriya giterane kigamije gusengera u Rwanda nta kibazo kirimo kuko nawe yatangaga umusanzu we nk’umwenegihugu wifuza ko igihugu cye cyaragizwa Imana.

Aganira n’inyarwanda.com, Mufti yagize ati “ Icya mbere, kuba abantu basenga ubari iruhande nta kibazo, Nanjye mfite inshingano zo gusengera igihugu cyanjye nkagisabira ku Mana, ikirindi ibibi byose, amakuba,…Abantu rero bashobora kuba babikora bari kumwe cyangwa se buri muntu akabikora ku giti cye, kuri njyewe nta kibazo kibirimo.”

ajsh

Dr Rick Warren ni umwe mu bavugabutumwa bamaze kuba ibyamamare ku isi kubera ivugabutumwa n'ibikorwa bye gusa mu minsi ishize yagarutse cyane mu bitangazamakuru avugwaho kuba akorana n'umuryango wa Illuminati gusa ubwo yari mu Rwanda yabihakanye yivuye inyuma

Ubundi aho byari bisanzwe bimenyerewe cyane ko abayoboke b'idini ya Islam n'amadini ya gikiristu bashobora guhurira ni mu gikorwa cyitwa 'Muhazra' aho abamenyi mu idini ya Islam(AbaSheikh) bahura n'abamenyi mu yandi madini(Apapasitoro n'abandi), ubundi buri ruhande rukigisha rugaragaza inzira nyayo igana ku Mana, aho buri wese aba afite ijambo yifashishije ibitabo bitagatifu yemera birimo Bibiliya na Qor'aan.

Abajijwe niba imyemerere y’idini rye imwemerera kuba yasengera hamwe nabo badahuje ukwemera ku nzira igana ku Mana. Aha yagize ati “ Njyewe ndi umuyislamu, buri gihe mu gihugu cyanjye ku cyumweru haba amateraniro y’abakiristu. Nonese simba mpari? icyo abantu bakwiye kumenya njyewe hariya ntabwo nasengaga gusa nari nagiye kwifatanya n’abandi muri icyo gikorwa.”

max

Pastor Antoine Rutayisire niwe wari uyoboye ibi birori (MC)

Uretse kuba umuyobozi mukuru w’abayislamu mu Rwanda yaragaragaye muri iki giterane cya Rwanda Shima Imana, nta ruhare rw’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi rwagaragaye kandi naryo rizwi nka rimwe mu matorero y’abakirisitu akomeye, hakibaza byinshi ariko benshi bakemeza ko bijyanye n’imyemerere yabo nk’uko byagiye bishimangirwa na bamwe mu bayoboke b’iri dini gusa akaba nta muyobozi wok u rwego rwo hejuru muri iri dini uragira icyo abivugaho.

Dore Amfoto hamwe na bimwe mu by'ingenzi byaranze igiterane cya Rwanda Shima Imana 2014

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nanjye byarancanze! Sheikh muzima
  • 9 years ago
    Iki nicyo gihe kugirango ibyanditswe bisohore! Ndababwiza ukuri ko ntacyo twari twabona
  • birakaze9 years ago
    Guyz birakaze kd birababaje umugore aramujyanye!Allah akbaru
  • *9 years ago
    ndumv ari ntakibazo kuko ubutumw bwahatangirwaga butari limitted kuri bamwe kd nawe numunyarwand urwifuriz ineza... keep it up mufti wacu dukeneye impinduk
  • drogba9 years ago
    uretse nibyo urenda no guhindura umunsi musengeraho mujye musenga kucyumweru, ISABATO y,Imana bayikureho.
  • Dodos9 years ago
    Hadith iravuga ngo ntabwo umunsi wimperuka uzaba uretseko hari abazahabwa inshingano badakwiye rwose mbabwije ukuriko uyu kayitare uretse nokuba mufti. Nta nakwiye kurinda inkweto zabaje gusari





Inyarwanda BACKGROUND