Umugore w’imyaka 63 y’amavuko witwa Masilela Helen Shabangu yashyingiranwe bwa kabiri n’umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko witwa Sanele Masilela, aba bakaba baragize ubukwe bw’igitangaza ndetse bwitabirwa n’abantu benshi, aba kandi bakaba bakoze ubukwe ku nshuro ya kabiri ngo bashimishe abakurambere.
Ubwo aba bageni badasanzwe basezeranaga, Sanele Masilela yasomye umugore we Helen ndetse anamubwirira imbere y’imbaga ko amukunda hatitawe ku kinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo, ibi bikaba byarabaye hari abagera ku 100 batashye ubu bukwe bw’agatangaza.
Umugore w'imyaka 63 yashyingiranwa n'umwana w'imyaka 9 y'amavuko
Uyu mugeni Helen Shabangu w’imyaka 63, yambitse impeta umwana wagakwiye kuba ari nk’umwuzukuru we, uyu akaba ari Sanele Masilela w’imyaka 9 basezeranye kuzabana akaramata, mu bukwe bwabereye mu gace kitwa Kildare Village muri Mpumalanga ho mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
Basomanye imbere y'imbaga kandi ni inshuro ya kabiri bakoze ubukwe
Uyu mwana w’imyaka 9, Saneie Masilela, akomeje guca agahigo ko kuba kugeza ubu ari we mugabo wubatse muto kurusha abandi ku isi, aka gahigo akaba yaragatangiye umwaka ushize ubwo yashyingiranwaga n’uyu mugore we afite imyaka 8 naho umugore afite imyaka 62.
Uyu mugore w’imyaka 63 asanzwe afite abana batanu bakabaye babyaye uyu mugabo we kuko bari hagati y’imyaka 28 na 38, aba nabo bakaba bari mu bantu bagera ku ijana bitabiriye ubu bukwe budasanzwe. Muri ubu bukwe kandi hari uwahoze ari umugabo wa Helen witwa Alfred Shabangu w’imyaka 66, nawe akaba umwaka ushize yaritabiriye ibirori byabanje by’uwahoze ari umugore we banabyaranye.
Ibi byakozwe ni bimwe mu mihango y’abatuye muri iki gihugu bavuga ko baba barategetswe n’abakurambere, iyo ndetse ikaba ari nayo mpamvu yatumye bongera gukora ubukwe ku nshuro yabo ya kabiri ngo abakurambere barusheho kwishima. Uyu mwana ngo nakura azashaka umugore bangana ariko ubu yashakanye na Helen kuko amukunda, n’ubwo batabana buri gihe, gusa ngo bajya bahurira aho mama w’uyu mwana akorera.
Ubu bukwe ariko n’ubwo abatazi umuco w’abatuye muri iki gihugu bashobora kubifata nk’amahano, kuri bo nta kibazo babibonamo kuko ngo ari uburyo bwo gushishima abakurambere babo bityo aba bageni badasanzwe nabo bakaba barishimiye gushyingiranwa ndetse bakanashimira imiryango yababaye hafi ikanabashyigikira bakabasha gukora ibishimisha abakurambere babo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO