Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’127 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 238 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1718: Umujyi wa New Orleans muri Leta zunze ubumwe za Amerika warashinzwe, ushingwa na Jean-Baptiste Le Moyne de Bienville.
1946: Ikigo cy’itumanaho cya Tokyo (cyaje guhabwa izina rya Sony) cyarashinzwe, gitangirana abakozi 20 gusa, kuri ubu kikaba gifite abakozi bagera ku bihumbi 100.
1999: Papa Yohani Paul wa 2 yasuye igihugu cya Romania, aba Papa wa mbere ubashije kugera mu gihugu kigendera ku idini rya Orthodox, kuva mu mwaka w’1054.
2000: Vladimir Putin yarahiriye kuba Perezida w’u Burusiya.
2007: Mu gihugu cya Israel havumbuwe imva y’umwami Herode mu Majyepfo y’umujyi wa Yeruzalemu.
Abantu bavutse uyu munsi:
1974: Ian Pearce, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1987: Serge Gakpé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatogo nibwo yavutse.
1987: Michael Maidens, umukinnyi w’umupira w’umwongereza nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2007.
1987: Jérémy Ménez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1988: Natalie Mejia, umuhanzikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Girlicious ni bwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1902: Agostino Roscelli, umupadiri w’umutaliyani akaba ariwe washinze umuryango w’ababikira wa Immaculata yaratashye.
1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
1998: Allan McLeod Cormack, umunyabugenge w’umunyafurika y’epfo, wanahawe igihembo cya Nobel kubera ubuvumbuzi yakoze ku gikoresho gikoreshwa kwa muganga kizwi nka CT yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.
2012: Jules Bocandé, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO