RFL
Kigali

Mu myaka 18 ishize Vladmir Putin yarahiriye kuba Perezida w’u Burusiya: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/05/2018 12:04
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’127 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 238 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1718: Umujyi wa New Orleans muri Leta zunze ubumwe za Amerika warashinzwe, ushingwa na Jean-Baptiste Le Moyne de Bienville.

1946: Ikigo cy’itumanaho cya Tokyo (cyaje guhabwa izina rya Sony) cyarashinzwe, gitangirana abakozi 20 gusa, kuri ubu kikaba gifite abakozi bagera ku bihumbi 100.

1999: Papa Yohani Paul wa 2 yasuye igihugu cya Romania, aba Papa wa mbere ubashije kugera mu gihugu kigendera ku idini rya Orthodox, kuva mu mwaka w’1054.

2000: Vladimir Putin yarahiriye kuba Perezida w’u Burusiya.

2007: Mu gihugu cya Israel havumbuwe imva y’umwami Herode mu Majyepfo y’umujyi wa Yeruzalemu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1974: Ian Pearce, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1987Serge Gakpé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyatogo nibwo yavutse.

1987: Michael Maidens, umukinnyi w’umupira w’umwongereza nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2007.

1987: Jérémy Ménez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1988: Natalie Mejia, umuhanzikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Girlicious ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1902Agostino Roscelli, umupadiri w’umutaliyani akaba ariwe washinze umuryango w’ababikira wa Immaculata yaratashye.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1998Allan McLeod Cormack, umunyabugenge w’umunyafurika y’epfo, wanahawe igihembo cya Nobel kubera ubuvumbuzi yakoze ku gikoresho gikoreshwa kwa muganga kizwi nka CT yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.

2012: Jules Bocandé, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND