RFL
Kigali

Misiri: Urukiko rwakatiye abagabo icumi igihano cy’urupfu

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:22/02/2017 14:37
0


Nk'uko tubikesha Aljazeera.com,kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gashyantare,urukiko rukuru rwa Misiri rwakatiye igihano cy’urupfu abagabo icumi kubera uruhare bagize mu kavuyo katejwe kuri stade ya Port Said mu mukino wahuzaga Al-Masry na Al-Ahly zombi zo mu Misiri hagapfa abasaga 70.



Iki gikorwa cy’akavuyo cyabaye intandaro y’ubwicanyi,cyabaye tariki ya 1 Gashyantare 2012 ubwo Al-Masry yakiraga iwayo Al-Ahly yo mu mujyi wa Cairo mu mikino ya Egyptian premier league aho Al-Masry yari yatsinze Al-Ahly 3-1, maze abafana ba Al-Masry batangira gusimbuka intebe bajya kwataka aba Al-Ahly bitwaje ibyuma,inkota,amabuye,amacupa n’ibindi.

Gusa bamwe mu babirebaga bavuga ko akavuyo katangiye nyuma y'uko abafana ba Al-Ahly batangiye kumanika ibyapa bakanambara imyenda iriho amagambo yo gushotora ikipe bahanganye bitewe n'uko bari bahawe umubare ntarengwa w’abafana bagomba kwinjira muri stade. Aba bagabo bakaba baje basanga abandi 11 bakatiwe muri Nyakanga 2015.

Misiri

Misiri

Misiri

Uku niko byari bimeze i Port said igihe abafana bahanganaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND