Rio de Janeiro muri Brazil ahari kubera imikoni ya Olempike hagaragaye umuntu werekana muri kamera musumbazose akaba asa cyane na perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un cyane cyane hagendewe ku nyogosho ye idasanzwe azwiho, uyu muntu akaba yari afite akarusho ko kwambara imyenda imeze nk’iya Kim Jong Un.
Koreya ya ruguru ni igihugu kizwiho kugendera ku mategeko akaze cyane aho abaturage b’iki gihugu barindwa cyane kugirana umubano n’abantu bandi bo mu bindi bihugu, perezida Kim Jong Un akaba afatwa nk’umwe mu banyagitugu ba mbere ku isi, gusa muri iyi mikino ya olempike abanya Koreya ya ruguru bemerewe kwitanira ariko baraherekezwa aho bacungirwa umutekano ndetse bakaba batemerewe gusura ibice nyaburanga bitandukanye bya Rio kugira ngo badahura n’abanyamahanga.
uyu niwe perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un
Muri iyi mikino rero abantu batunguwe no kubona umuntu bakikanga ko ari Kim Jong Un waje kureba imikino ya olempike gusa byaje kugaragara ko atari we ahubwo ari undi muntu usa nawe ndetse wagerageje kwambara nkawe no kwiyogoshesha nkawe. Si ibyo gusa kuko uyu muntu yari anafite akabendera ka Koreya ya ruguru. Muri iki cyumweru kandi umunya Koreya ya ruguru Ri Se-Gwang wahagarariye igihugu cye mu mikino ya olempike yatsindiye umudali wa zahabu ariko akagaragara nk’ushaka kurira.
umuntu wiganaga perezida Kim Jong Un muri Rio ahari kubera imikino ya Olempike
iyi niyo foto nyakuri y'iyiganwe n'uwitabiriye imikino ya Olempike
Abajijwe n’itangazamakuru Ri Se-Gwang yavuze ko yishimiye guhesha ishema igihugu cye ndetse akaba ashimishije perezida Kim Jong Un, ni mu gihe bamwe bari batangiye gutekereza ko yaba atishimiye gusubira mu gihugu cye kiyobowe n’umunyagitugu, hashingiwe ku kuba abitabiriye iyi mikino bo muri Koreya ya ruguru batanemerewe byibura kuvugana n’abandi bakinnyi.
Ri Se-Gwang akimara kwegukana umudali wa zahabu nta byishimo yagaragazaga
Reba amafoto y'uwiganaga Kim Jong Un:
Yanyuzagamo akanazunguze akadarapo ka Koreya ya ruguru
Abantu batunguwe no kubona umuntu usa na perezida Kim Jong Un
yerekanye musumbazose muri kamera
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO