RFL
Kigali

Mu mezi 4 ashize impanuka zikorwa n'abamotari ziyongereyeho 15%-Polisi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/05/2018 13:13
0


Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji yatangaje ko mu mezi 4 ashize impanuka zikorwa n'abamotari ziyongereyeho 15% biturutse ku makosa aterwa no kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda.



Polisi y’u Rwanda Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iratangaza ko impanuka zikorwa n’abamotari kuva uyu mwaka wa 2018 watangira ziyongereye ku kigero cy’ijanisha rya 15. Umuyobozi ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda CP Rafiki Mujiji avuga ko izi mpanuka ziyongereye biturutse ku makosa aturuka ku myumvire yo kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y'umuhanda.

Kuri iyi taliki ya 22 Gicurasi 2018 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu butumwa yageneye abamotari, DIGP Dan Munyuza ushinzwe abakozi n'imikorere ku rwego rw’igihugu yababwiye ko impanuka zo mu muhanda zishoboka kwirindwa. Yagize ati “Buri wese icyo asabwa ni ukubahiriza amategeko y'umuhanda cyane cyane kwirinda umuvuduko ukabije no gutwara ibinyabiziga wanyoye ibiyobyabwenge cyangwa ibisindisha”.

Icyakora ku rundi ruhande umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abamotari FERWACOTAMU yijeje polisi y’u Rwanda ingamba nshya. Yagize ati “Abamotari twiyemeje kwibumbira mu matsinda no kwifashisha abafashamyumvire kugira ngo twisubireho mu kinyabupfura n'ubunyamwuga bityo twirinde gukomeza kuba intandaro y'impanuka nyinshi zihitana zikanatwara ubuzima bw'abantu”

Icyumweru cy'umutekano wo mu muhanda cyatangirijwe mu bikorwa byo gusibura imirongo yambukiramo abanyamaguru (Zebra crossing)

N'ubwo impanuka zikorwa n'abamotari ziyongereyeho 15% mu mezi 4 ashize gusa, Polis y’u Rwanda ivuga ko impanuka zikorwa n'imodoka zo zagabanutse ku kigero cy’ijanisha rya 11 muri aya mezi 4 ya mbere y’umwaka wa 2018. Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda cyatangijwe kandi mu gihugu hose ahakomeje kandi ibikorwa by’icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND