Guhera ku munsi wo kuwa 2 ku isaha ya saa munani z’amanywa mu gihugu cy’ubushinwa, umujyi wa Beijing wagize ibihe bidasanzwe by’umubyigano w’amamodoka.
Nk’uko bigaragara muri aya mafoto dukesha Dailymail, uyu mubyigano wabaye muri uyu muhanda mugari cyane ukaba ari n’uwa mbere munini mu gihugu cy’ubushinwa mu bugari dore ko ufite amayira y’imodoka agera kuri 50.
Uyu mubyigano w’amamodoka uzwi mu rurimi rw’icyongereza nka Traffic Jam watewe n’ubwinshi bw’abaturage bavaga mu biruhuko bari bamazemo icyumweru kizwi nk’ikiruhuko gikuru mu Bushinwa gitangira tariki ya mbere kikarangira tariki tariki 7 Ukwakira.
Imodoka zitonze umurongo mu muvundo (traffic jam) mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa
Aya mafoto yafatiwe mu kirere yerekana ubwinshi bw’amamodoka muri uyu muhanda bwatewe n’uko hashyizweho bariyeri zo gusuzuma (checking points) zikagabanya amayira y’amamodoka kuva kuri 50 kugeza kuri 20 muri uyu muhanda.
Iki cyumweru kizwi nka Golden Week mu gihugu cy’ubushinwa, ni ikiruhuko gihabwa abanyagihugu bose aho babona akanya ko guhunga imirimo bakegera imiryango yabo, abandi bakabona akanya ko kuruhuka. Uyu muvundo w’amamodoka wabaye igihe abaturage bagarukaga mu mujyi bitegura gusoza iki cyumweru tariki 7.
Benshi babihaye izina ry'umuvundo w'ikuzimu (Hell traffic jam)
Bariyeri nshya zashyizweho kuri uyu muhanda, nizo zateye uyu muvundo wamaze igihe kirekire cyane
Umubyeyi yabyarira mu nzira, cyangwa umurwayi agapfa ataragera kwa muganga umutwaye muri uyu muhanda
TANGA IGITECYEREZO