Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 nibwo muri Kaminuza ya KIM habaga umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) cyo kimwe n’abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye (A0).
Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya KIM cykibanda cyane ku masomo y’icungamutungo n’ibaruramali. Kuri ubu bamuritse abantu 11 baharangije amasomo yabo mu bijyanye na MBA Accounting and Finance, MBA Strategic Management; MBA Logistics, Procurement na Supply Chain Management.
Mu barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, KIM yasohoye abantu 576 mu mashami ya Accounting, Finance and Banking, Finance na Procurement & Logistics.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Dr. Papias Malimba Musafiri Minisitiri w’uburezi mu Rwanda. Minisitiri Malimba, yashimye cyane imikorere ya KIM ndetse anashima buri umwe wese wagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyigire y’abarangije amasomo yabo muri iri shuri.
Uwarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku isonga yemerewe kuzarihirwa muri Kaminuza ikomeye ku isi izwi nka Havard University, agakomeza kuminuza mu masomo ye, uwahize abandi mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, we yemerewe kuzarihirwa igice mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri KIM.
Mu 2003 nibwo kaminuza ya KIM yashinzwe yitwa International College of Accountancy and Management nyuma iza kuba Kigali Institute of Management (KIM) kuva mu 2005 kugeza magingo aya imaze gutanga impamyabumenyi inshuro esheshatu (6) ku bantu baharangiza amasomo yabo.
Dr. Papias Musafiri Malimba Minisitiri w'uburezi mu Rwanda yavuze ko abarangije mu byiciro bitandukanye bagomba gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi ko mu gihe bazaba babikoze batazagayika ahubwo ko bazaba intore z'intajorwa.
“Ibijyanye n’imyifatire mu guhangana ku isoko ry’umurimo mwabibwiwe mu buryo buhagije; turizera tudashidikanya ko nimubishyira ku mutima nta kabuza muzaba intore z’intajorwa.Turifuza kubabona muri ba rwiyemezamirimo, no mu guhanga akazi ku rubyiruko mu masomo yanyu murangijemo hano.” Dr. Papias Musafiri Malimba
Prof. Rugege Geoffrey (iburyo) Umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor) wa KIM University
Umubyeyi n'umwana we bishimira ibyagezweho
Umuhuza w'amagambo (MC)
Berekana impamyabumenyi zabo
Igitabo
Bambikwa
Biba ari ibirori bikomeye
Inzego zishinzwe umutekano
Ni umuhango wabereye ku kicaro cy'iyi kaminuza kiri mu murenge wa Kanombe
Umuyobozi Mukuru wa KIM, Prof. Peter John Opio avuga ko KIM izakomeza gukora ibishoboka hagatangwa uburezi bufite ireme.
"U Rwanda rukeneye inzobere mu kuzamura ubukungu bwarwo, rukeneye abantu bafite icyerekezo, abahanga mu kuruteza imbere mu buryo bw’ubukungu. Rukeneye rero ubumenyi bwanyu, mwe murangije mutegerejweho guhanga imirimo aho kuyisaba.”Prof Peter John Opio
Kuri uyu Gatanu kandi ni nabwo Minisitiri w'Uburezi afungura inyubako nshya ya KIM
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO