Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2017 ni bwo i Gikondo hatangira kubera imurikagurisha Mpuzamahanga rizarangira tariki 6 Nzeri 2017. Mbere yuko iri murikagurisha riba, ku mugoroba w'uyu wa Mbere, Inyarwanda.com twasuye aho rigiye kubera kugira ngo tubereke uko imyiteguro imeze
Ubwo umunyamakuru wacu yageraga i Gikondo ahagiye kubera iri murikagurisha mpuzamahanga (Expo 2017),yasanze imyiteguro ari yose ku bacuruzi n’ibigo bitandukanye aho aba bose bamaze gutegura neza aho bagomba kumurikira ibicuruzwa byabo muri iri murikagurisha. Abantu benshi wabonaga banyuranamo barimo kwitegura, abandi akazi bakamereye nabi ndetse hari harimo n'abashakaga akazi dore ko iri murikagurisha ritanga akazi ku bantu batari bacye.
Nkuko umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), Gasamagera Benjamin, yabitangarije itangazamakuru, imurikagurisha rya 20 riratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama rizasozwe tariki 6 Nzeri 2017 bikaba biteganyijwe ko ari naryo ryo murikagurisha ribanziriza irya nyuma rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Muri iyi nkuru turabagezaho uko byari bimeze i Gikondo ku mugoroba w'uyu wa Mbere ndetse n'uko byari bimeze mu ijoro rishyira kuwa Kabiri umunsi iri murikagurisha ryatangiriyeho.
REBA UKO BYARI BIMEZE MU IJORO RISHYIRA UYU WA KABIRI
Bralirwa yiteguye kumurikira abantu ibinyobwa byayo
Abakunda agatukura namwe mwitaweho cyane
MTN Rwanda ni aha muyisanga
RBA yiteguye neza gutangirana n'iri murikagurisha
REBA UKO I GIKONDO BYARI BIMEZE KU MUGOROBA W'UYU WA MBERE
Ni imurikagurisha mpuzamahanga
Skol iriteguye,.. hehe n'icyaka ku bazitabira Expo
Akazi bari bakamereye nabi
Itel ni hano izamurikia Telephone zayo zigezweho
Bralirwa yiteguye neza kwakira abayigana bayisanze muri Expo,.. hehe n'icyaka
Ba mucoma bahageze nk'ejo
Tecno Mobile ni aha mugomba kuyisanga,..za telephone zayo zigezweho ntizibacike
MTN aho wajya hose ugomba kuyihasanga, aha ni ho muyisanga
AMAFOTO: Ashimwe Shane-Afrifame Pictures & Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO