Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 kuva Saa moya za mu gitondo abanyarwanda baba mu Rwanda bari mu gikorwa cy'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko byari byifashe hirya no hino mu gihugu muri iki gikorwa cy'amatora.
Nubwo igikorwa cy'uyu munsi cyo gutora Perezida w'u Rwanda cyatangiye Saa Moya za mu gitondo, kuva Saa munani z'ijoro abaturage hirya no hino mu gihugu bari batangiye kugera ku biro by'itora mu ntego yo gutora kare bakihitiramo uwo bashaka ko ayobora u Rwanda muri iyi myaka 7 iri imbere.
AMAFOTO YUKO BIMEZE MU MATORA YA PEREZIDA
Ubwo Perezida Kagame na Madamu we bari bageze ku biro by'itora
Paul Kagame na we yatoye
Minisitiri Philbert Nsengimana n'umufasha we batoreye kuri APAPER
Miss Hirwa Honorine ku murongo ajya gutora
Mussa Fazil Harerimana yari yaherekejwe n'abana be gutora
Umuhanzi Senderi ku murongo agana mu cyumba cy'itora
Abatabonye umwanya wo kujya aho bibarurije kubera impamvu z'akazi bari bemerewe gutorera aho bakorera
Yatoye
Mu cyumba cy'itora
Ashimishijwe no gutora bwa mbere mu mateka ye
Ku murongo bitegura kwinjira mu cyumba cy'itora
Ku biro by'itora bahataka bitandukanye
Umuhanzi Patient Bizimana ukora umuziki wa Gospel na we yatoye
Pasiteri Bizimungu wabaye Perezida w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatoreye i Gikondo
Ntibisanzwe pe,...hano ni i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo bateguye mu buryo butangaje ahari ibiro ry'itora
Ukigera ku biro by'itora uhita ubona abantu bakwakirana urugwiro
Abaturage bari bitabiriye cyane amatora kandi bahagera kare
Mpayimana uri mu bahatanira kuba Perezida yagiye gutorera Camp Kigali
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba Mukazayire Judith yatoreye i Kayonza
Kanombe ho ntibisanzwe,.. iri torero ririmo gususurutsa abarimo gutora
Abapolisi mu gikorwa cy'amatora
Perezida wa Sena Makuza yagiye ku murongo nk'abandi
Makuza Bernard Perezida wa Sena ubwo yari arimo gutora
Abakorera bushake barahirira inshingano zo gukurikirana imigendekere myiza y’amatora ya Perezida
Aba bakorerabushake ni abo muri Kacyiru,... na bo bazindutse cyane
Barafinda Sekikubo Fred washakaga kwiyamamariza kuba Perezida, yatoreye i Kanombe
Umukandida Dr Frank Habineza wa Green Party ubwo yari amaze gutora
Boniface Rugacu uyobora Itorero ry'Igihugu ubwo yari yamaze gutora
Minisitiri Biruta Vincent Umuyobozi w'Ishyaka rya PSD ubwo yari mu gikorwa cy'amatora
I Kagugu abizinduye batoye kare bahita bigira mu mirimo yabo
Umubyizi ni uwa kare,.. bamaze gutora
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ubwo yajyaga gutora
Mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Shyogwe,.. abaturage mu gikorwa cy'amatora
Hano ni mu karere ka Burera mu murenge wa Cyeru mu kagari ka Butare
Gutora ni mu ibanga,... arashyira ijwi rye ahabugenewe
Atewe ishema no kuba yitoreye Perezida w'u Rwanda
Ahari kubera amatora hateguwe neza cyane
Hirya no hino abaturage bazindutse mu cya kare bajya gutora Perezida
Mu karere Ngoma na ho bazindutse aha bari bategereje ko Saa moya zigera
I Kiziguro mu karere ka Gatsibo na bo bahageze kare cyane
Rubavu na ho bazindutse
Hano ni i Mageragere muri Nyarugenge
TANGA IGITECYEREZO