Kuri uyu wa kane nibwo Ubushinwa bwizihije instinzi yabwo ku Buyapani muri 1945. Mu kuyizihiza, Ubushinwa, bwaboneyeho kugaragaza ibitwaro bikomeye, bimwe mu byo bubitse mu bubiko.
Kuri uyu wa kane tariki 03 Nzeli 2015 nibwo habaye ibirori byo kwizihiza imyaka 70 Ubushinwa butsinze Ubuyapani mu ntambara yabaye hagati y’ibi bihugu kuva muri 1937 kugeza muri 1945,ibirori byabereye mu mujyi wa Pekin. Ubuyapani bwashakaga kwigarurira igice cy’Iburasirazuba bw’Ubushinwa mu gihe gito gishoboka ndetse Ubuyapani bwizeraga ko buzatsinda iyi ntambara mu gihe cy’amezi atatu. Bitunguranye iyi ntambara yamaze ahubwo imyaka 8 ndetse birangira Ubushinwa butsinze Ubuyapani muri 1945.
Ku ruhande rw’Abashinwa iyi ntambara yiswe iyo kwirinda Abayapani (guerre pour résister aux Japonais) nanone izwi ku izina rya Huit années de résistance (Imyaka umunani yo kwirwanaho). Yatangiye ku itariki 7/07/1937 irangira ku itariki 09/09/1945. Hakoreshwa kandi imvugo ya sino-japonaise havugwa intambara zose zahuje Abayapani n’Abashinwa. Mu kwizihiza iyi nstinzi, igisirikare cy’Ubushinwa cyakoze akarasisi kadasanzwe ari nako cyerekana uko gihagaze mu bwirinzi. Abasirikare 12.000 n’ibitwaro 500 nibyo byaranze aka karasisi, mu kirere hatambuka indege 200 na kajugujugu mu rwego rwo kugaragaza ubuhangange igihugu cy’Ubushinwa gifite mu ngufu cya Gisirikare. Ubwo ibi birori byabaga nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien, abatuye umujyi wa Pekin bahawe umunsi w’ikiruhuko ndetse umutekano wari wakajijwe cyane. Mu ijambo rye Xi Jinping , Perezida w'Ubushinwa yatangaje ko gutsinda Ubuyapani byatumye Ubushinwa bwinjira mu bihugu bikomeye ku isi.
Ikinyamakuru The Richest, mu myandiko yacyo yo muri 2014’The 10 Biggest Armed Forces in the World ‘cyashyize Ubushinwa ku mwanya wa mbere ku isi nk’igifite abasirikare benshi(2,285,000). Iyo wongeyeho 800,000 b’inkeragutabara(Reseved forces), Ubushinwa buhita bugira abasirikare bose hamwe 3,085,000. Iki cyegeranyo cyakozwe n’iki kinyamakuru, ntabwo cyinjira mu bitwaro ibi bihugu bifite. Ibinyamakuru byagiye bikora intonde z’ibihugu bikomeye ku isi mu kugira intwaro zikomeye, amato n’indege za gisirikare, bishyira Ubushinwa mu bihugu 3 bikomeye ku isi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya.
MU MAFOTO:UKO UBUSHINWA BWIZIHJE IBIRORI BY’INTSINZI KU BUYAPANI
Xi Jinping , Perezida w’Ubushinwa yari yitabiriye ibi birori
Abasirikare mu karasisi
Ubushinwa bwagaragaje ibitwaro bikomeye bufite
Herekanywe kandi ibyo mu bwoko bwa Misile
Indege mu kirere nazo zakoraga akazo karasisi
Byari ibirori
Drones nazo Ubushinwa burazifite
TANGA IGITECYEREZO