RFL
Kigali

MU MAFOTO: TELEVISON YA ‘TV 5 AFRICA’ YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 25

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:31/10/2017 10:41
0


Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda Mme Louise MUSHIKIWABO yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 ya ‘TV5 AFRICA’, ishami rya television ‘TV 5 Monde’ y’Abafaransa. Ni ibirori byabereye I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira, 2017



Ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kigali Convention Center byahuriranye no gutangiza ku mugaragaro urubuga rw’iyi Television ruzajya rushyirwaho amakuru yihariye areba Afurika. Hamuritswe kandi application ya telefoni y’ubuntu ibasha gukoreshwa haba kuri Android na iOS ku buryo abakoresha telephone zigezweho ‘smartphones’ biborohera gukurikira amakuru yo ku mugabane wa Afurika.

 

‘TV5 Africa’ ni rimwe mu mashami ya Television ‘TV5 Monde’ irebwa cyane mu mashami icyenda y’iyi Televion (TV 5 Monde). Ubushakashatsi bugaraza ko iri shami riri mu mashami ya television mpuzamahanga zikorera muri Afurika zirebwa cyane kurusha izindi mu bihugu bikoresha Igifaransa ku mugabane wa Afurika kuko ifite amashami mu bihugu bigera kuri 48.

 

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane n'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba Mme Louise Mushikiwabo

Iri shami rya TV 5 Monde ryashinzwe mu 1992, byibura rirebwa n’abantu bagera kuri million 29 bo ku mugabane wa Afurika buri cyumweru. Ibi ibikesha kuba ifite ibiganiro bikora cyane ku buzima bw’abatuye uyu mugabane no kuba ibi biganiro bitambuka mu Gifaransa byandikwaho amagambo y’Icyongereza munsi (subtitles) ku buryo n’abakoresha Icyongereza gusa babasha kubikurikira. Imwe mu myihariko y’iyi Television, ni amashami yihariye nka Tiv5Monde y’abana igaragara muri Afurika kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize (2016) na TV5Monde Style itambutsa ibiganiro bivuga ku mibereho isanzwe. Ibi byiyongera ku biganiro byo mu bwoko bwa sinema, filimi z’uruhererekane, filimi mbarankuru, amakinamico, byendagusetsa n’ibindi.

Mme Louise Mushikiwabo aganira n'Umuyobozi mukuru wa TV5 Monde Yves Bigot

Umuyobozi mukuru wa TV5 Monde Yves Bigot

Hamuritswe Application ya telephone zigendanwa wakifashisha ureba amakuru yo ku mugabane wa Afurika

Aphorodice MUTANGANA uyobora KLab yahawe igihembo na TV5 Afrique cyo kuba KLab yarahanze udushya

Photo: Shane/AfriFame

KANDA AHA UREBE ANDI MAFOTO YO MURI UYU MUHANGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND