Nkuko buri mwaka tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi mukuru u Rwanda rwizihizaho umunsi wo kwibohora, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 23 mu birori byabereye i Vunga mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.
Ni ibirori byitabiriwe n’abaturage uruvunganzoka bari baturutse mu ntara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru ukongeraho n’abandi baturutse i Kigali no mu bindi bice binyuranye. Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego zinyuranye za Leta n'iz'abikorera ku giti cyabo.
Perezida Paul Kagame yakiranywe urugwiro n’abaturage bari bitabiriye ibi birori. Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yasabye abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye guharanira kwigira nyuma yo kwibohora ubuyobozi bubi. Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi nyarwanda barimo; King James, Rafiki,Senderi International Hit,Army Jazzy Band, Intore Tuyisenge n’abandi.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi cyane
Senderi na Intore Tuyisenge ni bamwe mu basusurukije abari muri ibi birori
Rafiki kuri stage aririmba
Ingabo na zo zakanyujijeho mundirimbo zaryoheye abitabiriye uyu muhango
Ubwo Perezida Kagame yari ageze muri ibi birori
Perezida Kagame asuhuza abaturage
N'Abanyamadini ntibatanzwe muri ibi birori
King James mu birori byo #Kwibohora23
Bishimiye kubona King James bajyaga bumva
Akanyamuneza kari kose
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Minisitiri w'ingabo Gen. James Kabarebe
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibirori byo #Kwibohora23
AMAFOTO: Afrifame Pictures: Ashimwe Shane & Sabin Abayo
TANGA IGITECYEREZO