Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rutsiro na Karongi, yakirwa n'imbaga y'abaturage bamugaragarije ko bamuri inyuma mu matora ya perezida ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017.
Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kare ni bwo abaturage batangiye kugera aho Paul Kagame yagombaga kwiyamamariza. Mu karere ka Rutsiro,iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mushubati mu Kagari ka Bumba naho mu karere ka Karongi kibera mu Murenge wa Rubengera.
Mu ijambo rye yagejeje ku baturage b'i Rutsiro, Paul Kagame yabasezeranije ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere ati "Ntaho turagera, ibyiza byinshi biri imbere". Yakomoje ku muntu wavuze ko nta ntambara yatera ubwoba abanyarwanda, avuga ko abanyarwanda nibakomeza gukorera mu bumwe, bazagera aho bifuza hose.
Paul Kagame hari icyo atekereza ku rubyiruko rw'u Rwanda, yagize ati:
Murabona rero ko u Rwanda dufite urubyiruko runini cyane, mu Banyarwanda bose uko tungana bose mu gihugu uko tungana hano, birenga 70% ni urubyiruko. Ndanarubona hano. Urubyiruko rero ni rwo mbaraga z’igihugu, turashaka rero urwo rubyiruko ko tururera neza, turwubakira amashuri yigisha neza, turwubakire uburyo bwo kuruha ubuzima bwiza hanyuma izo mbaraga zigakomeza gukoreshwa twubaka igihugu cyacu.
Ageze mu karere ka Karongi, Paul Kagame yavuze ko batasigaye inyuma mu iterambere ndetse ko badateze kuhasigara bitewe n'uko hari byinshi bigomba gukorwa. Yagize ati:
Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma. Hari byinshi dufite tugomba gukora ariko hari na byinshi dufite duheraho, ari ayo mashanyarazi, ari imihanda, ari amashuri, ari amavuriro, ari inganda n’ibikorwa bindi byose biterwa n’ibi bimaze gutera imbere kandi turashaka gukomeza kubiteza imbere.
Muri uru rugendo rwe rwo kwiyamamaza, Paul Kagame, yari aherekejwe n’abahanzi b’ibyamamare basusurukije abaturage, ibirori birushaho kuryoha. Mu bahanzi baherekeje Paul Kagame i Karongi harimo Christopher, Intore Massamba, Tom Close, Knowless, Urban Boys n’abandi. Aba bahanzi bose basusurukije imbaga y'abaturage bari baje kwakira Paul Kagame bamushimira ibyagezweho banumva imigabo n'imigambi ye.
REBA MU MAFOTO UKO BYARI BIMEZE I RUTSIRO N'I KARONGI
Abaturage ibihumbi n'ibihumbi mu kwamamaza Kagame
Uyu mubyeyi na we ari inyuma ya Paul Kagame
Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe
TMC (Dream boyz)
Paul Kagame asuhuza abaturage
Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga
Aba bakecuru bishimiye cyane guhura no gusuhuza Paul Kagame
Kagame atega amatwi uyu mwana muto ngo yumve icyo amubwira
Twubake u Rwanda twifuza,... amagambo yanditswe ku musozi
AMAFOTO: Sabin Abayo / Afrifame Pictures
REBA HANO UKO I RUTSIRO BYARI BIMEZE UBWO BAKIRAGA KAGAME
IREBERE IBYISHIMO ABATURAGE B'I KARONGI BARI BAFITE UBWO BAKIRAGA KAGAME
TANGA IGITECYEREZO