RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: FPR yizihije isabukuru y’imyaka 30, Perezida Kagame akebura abayobozi ananenga urubyiruko rwataye umuco

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2017 16:28
0


Kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2017 umuryango FPR Inkotanyi wizihije isabukuru y’imyaka 30 umaze mu muhango wahuriranye n’undi muhango wo gutangiza Kongere ya FPR Inkotanyi.



Ni umuhango wabereye i Rusororo mu karere ka Gasabo ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi. Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yanenze imvugo ya bamwe mu bayobozi mu Rwanda birata ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse bakumvikana bavuga ko amahanga aza kwigira ku Rwanda mu gihe amahanga ariyo yari akwiriye kuvuga ibyiza yabonye ku Rwanda aho kubiratirwa n'abanyarwanda. Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo mvugo atari nziza ndetse asaba abayikoresha kuyireka burundu na cyane ko atari ubwa mbere abibasaba. Yunzemo ko kwirata ibyo bagezeho atari byo bakwiriye gukora, ahubwo ko bakwiriye gukemera ibibazo bindi u Rwanda rufite. Yagize ati:

Ejo bundi ntabwo nari mpari mu nama mwagize ariko narabikurikiranye kuri televiziyo, ibyabaye hano byose nakubwira kanaka icyo yavuze, icyo bamubajije icyo yasubije. Reka nongere nsubiremo ikintu kimwe mbasaba ariko nizere ko bibaye ubwa nyuma. Nakomeje numva imvugo hano abantu bahaguruka bakavuga, ugiye gutangira avuga, ni ukuvuga cyangwa ni ukwivuga? Abantu barivugaga. Uko kwivuga umukuru, umuto akavuga, ngo amahanga aza kutwigiraho, iyo mbyumvise bintera ikintu, iyo mvugo ni imvugo ki y’abanyamuryango? y’abakada, ya FPR? Muriratana iki ko hari ibibazo byinshi byo gukemura mwaretse akaba aribyo dukemura.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye 

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati: "Wabaretse bakaza bakabivuga wowe uraza kuvuga iki? Uwo ni muco ki? Naragumyaga nkumva, nkashaka kuzimya televiziyo , amahanga? Amahanga akwiye kuza kutwigiraho (…) urwo ni rurimi ki? Uru ni rurimi rw’uwuhe muco (…) nabonye byaragiye no mu bato. Ubu bibaye ubwa gatatu mbibabwira mwebwe banyamuryango, mwebwe bakada, ubwo ntabwo ari uburere. Mubirekere aho, izo mbaraga zo kwigamba, zo kwirata muzikoreshe mwubaka (...)rwose ndabasabye nizera ko aribwo bwa nyuma mbivuze. Mwari mukwiye kubyima agaciro kuko ntabwo ari umuco."

Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwataye umuco

Usibye kunenga abayobozi bavuga ko amahanga aza kwigira ku Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko no mu bato (mu rubyiruko) byahageze, aho urubyiruko narwo rwirata ko amahanga aza kwigira ku Rwanda. Yanenze kandi urubyiruko rwataye umuco, aho rutacyubaha abakuru. Yatanze urugero ku mwana w'imyaka 20 ushobora kujya ku meza, akirukira kujya imbere y’umukecuru w'imyaka nka 80 mu gihe uwo mwana yari akwiriye kureka umuntu mukuru akaba ari we ubanza imbere ye. Perezida Kagame yagize ati:

Ugasanga umwana w’imyaka 20, arakubita inkokora umubyeyi w’imyaka 80 ngo abanze ahubwo uwo mubyeyi niwe ukwiriye kubwira uwo mwana ngo banza ariko ntabwo ari umwana ngo akubite inkokora akamwigizayo ngo abanze. Nta muco urimo (…) ariko buriya bijya no muri politiki, bijya no mu mico y’imikorere y’ibi byose navugaga, ntabwo bigarukira aho, bifitanye isano. Iteka umuntu aritekereza, afite byinshi ashaka kugeraho ariko jya ubitekereza utekereza undi, undi ukuri iruhande, yaba muto, yaba umukuru kubera ko ibyo byose ushaka n’ukuri iruhande nibyo ashaka. Ntabwo wagera ku byiza ushaka wima ukuri iruhande ibyiza ashaka ahubwo murafatanya. Itekereze utekereza n’undi. Itekereze nk’umuyobozi utekereza abo uyobora.

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE



Byari ibirori bikomeye

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND