RFL
Kigali

MU MAFOTO- Dore uko filime iba imeze mbere na nyuma y’uko amashusho atunganywa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/04/2015 15:13
5


CGI (Computer Generated Imagery) ni ikoranabuhanga rikoreshwa muri filime aho hakoreshejwe mudasobwa amashusho ashobora gufatwa agahindurwa uko hifuzwa hagamijwe kurema filime uko yanditswe kabone n’ubwo ibyari byanditswe bitakinwa mu buryo bwa nyabwo.



Filime nyinshi ziganjemo iz’ibitangaza bidasanzwe bibaho mu buzima busanzwe zikunze gukorwa hifashishijwe iri koranabuhanga, aho bafatira amashusho ku gitambaro cy’icyatsi cyangwa ubururu, maze mu kuyatunganya icyo gitambaro kigasimbuzwa ahantu cyangwa ikintu bashakaga gushyiraho bandika filime.

Filime nka Avatar, Avengers, Spiderman, Superman, Life of Pi,… ni zimwe muri filime zigaragaramo ibintu bidasanzwe bidashoboka gukorwa mu buzima busanzwe bityo hakifashishwa iri koranabuhanga mu guhindura amashusho uko yifuzwa hongerwamo ibirungo bizwi nka Special Effects.

DORE AMWE MU MAFOTO Y’IZI FILIME:

 

THE AVENGERS:

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-20


Before and After Shots That Demonstrate the Power of Visual Effects (9)

 

LIFE OF PI

Life of Pi ni filime ikinirwa ahanini mu nyanja aho Pi aba arwana intambara yo kubona igitunga ingwe baba bari kumwe kugira ngo itamurya

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-15

Ifoto yo hejuru igaragaza aho bakiniye ari mu bwato ariko muri piscine, naho iyo hasi igaragaza bamaze kuyitunganya bamushyize mu nyanja, bongereyemo ingwe.

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-14

Bammuhaye igipupe kiryamye neza nk'ingwe, mu gutunganya amashusho bahasimbuza ingwe nyayo

 

AVATAR


THE SECRET IN THEIR EYES

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-17

Bakiniye  mu kabuga gato mu gutunganya amashusho babashyira muri stade yuzuyemo n'abafana

 

GREY'S ANATOMY

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-25

Bakiniye mu cyumba kuri Green Screen, mu gutunganya amashusho babashyira mu mujyi wa Sydney muri Australia


THE HOBBIT

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-27

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-28

Mu gukina Gollum bakinishije undi mukinnyi maze mu gutunganya amashusho bashyiramo aka karemwa ka Gollum

 

RISE OF THE PLANET OF THE APES

Digital Effects 09

 

300 - RISE OF AN EMPIRE

Digital Effects 05

Digital Effects 01

 

ALICE IN WONDERLAND

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-22

hollywood-movies-visual-effects-before-and-after-23

Henshi muho mwagiye mubona hahindutse bagiye bakorera ku gitambaro cy'icyatsi cyangwa ubururu, cyangwa se umukinnyi akaba yambaye imyambaro ituma mu gutunganya amashusho bamuhinduramo ikindi kiremwa cyo muri filime (bizwi nka Motion Capture), iri rikaba ariryo koranabuhanga rigezweho mu gukora filime zigaragaramo ibikorwa n'ibiremwa bidasanzwe.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anonymus8 years ago
    wooowwww, now u got me. best research u guys have done so far. i was soo curious about this
  • Alaine8 years ago
    utuntu twubwenge .mukomereze aho
  • ngiruwonsanga Dieudone 8 years ago
    murabantu babagabo kabisa ibi birakenewe kubumenya
  • kiki8 years ago
    Wow!inkuru y'ubwenge rwose!najyaga nibaza ukuntu babigenza bikanyobera,nkibaza ukuntu babona umwanya wo kugenda ahantu hatandukanye ngo film ikorwe none wagirango mwari muzi ibiri mu bitekerezo byanje pe!iyi nkuru irasobanutse cyane pe,Imana ibahe umugisha
  • yooo8 years ago
    bishatse kuvuta ko ni ndege berekana bari za japan burya nibava aho bari hahaa





Inyarwanda BACKGROUND