CGI (Computer Generated Imagery) ni ikoranabuhanga rikoreshwa muri filime aho hakoreshejwe mudasobwa amashusho ashobora gufatwa agahindurwa uko hifuzwa hagamijwe kurema filime uko yanditswe kabone n’ubwo ibyari byanditswe bitakinwa mu buryo bwa nyabwo.
Filime nyinshi ziganjemo iz’ibitangaza bidasanzwe bibaho mu buzima busanzwe zikunze gukorwa hifashishijwe iri koranabuhanga, aho bafatira amashusho ku gitambaro cy’icyatsi cyangwa ubururu, maze mu kuyatunganya icyo gitambaro kigasimbuzwa ahantu cyangwa ikintu bashakaga gushyiraho bandika filime.
Filime nka Avatar, Avengers, Spiderman, Superman, Life of Pi,… ni zimwe muri filime zigaragaramo ibintu bidasanzwe bidashoboka gukorwa mu buzima busanzwe bityo hakifashishwa iri koranabuhanga mu guhindura amashusho uko yifuzwa hongerwamo ibirungo bizwi nka Special Effects.
DORE AMWE MU MAFOTO Y’IZI FILIME:
THE AVENGERS:
LIFE OF PI
Life of Pi ni filime ikinirwa ahanini mu nyanja aho Pi aba arwana intambara yo kubona igitunga ingwe baba bari kumwe kugira ngo itamurya
Ifoto yo hejuru igaragaza aho bakiniye ari mu bwato ariko muri piscine, naho iyo hasi igaragaza bamaze kuyitunganya bamushyize mu nyanja, bongereyemo ingwe.
Bammuhaye igipupe kiryamye neza nk'ingwe, mu gutunganya amashusho bahasimbuza ingwe nyayo
AVATAR
THE SECRET IN THEIR EYES
Bakiniye mu kabuga gato mu gutunganya amashusho babashyira muri stade yuzuyemo n'abafana
GREY'S ANATOMY
Bakiniye mu cyumba kuri Green Screen, mu gutunganya amashusho babashyira mu mujyi wa Sydney muri Australia
THE HOBBIT
Mu gukina Gollum bakinishije undi mukinnyi maze mu gutunganya amashusho bashyiramo aka karemwa ka Gollum
RISE OF THE PLANET OF THE APES
300 - RISE OF AN EMPIRE
ALICE IN WONDERLAND
Henshi muho mwagiye mubona hahindutse bagiye bakorera ku gitambaro cy'icyatsi cyangwa ubururu, cyangwa se umukinnyi akaba yambaye imyambaro ituma mu gutunganya amashusho bamuhinduramo ikindi kiremwa cyo muri filime (bizwi nka Motion Capture), iri rikaba ariryo koranabuhanga rigezweho mu gukora filime zigaragaramo ibikorwa n'ibiremwa bidasanzwe.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO