Perezida Kagame, umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 yiyamamarije i Nyaruguru no muri Gisagara, asezeranya abaturage ko atazabatenguha ahubwo ko azabakorera ibyo bamwifuzaho byose.
Tariki ya 14 Nyakanga 2017 ni bwo mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2017. Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza, Perezida Paul Kagame umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi yiyamamarije mu Ruhango n’i Nyanza ahari imbaga y’abaturage.
Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza, tariki 15 Nyakanga 2017, Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi mu masaha ya mu gitondo, nyuma yaho ku mugoroba akomereza urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora, asezeranya abantu ibihumbi bari bahari ko azabakorera ibyo bashaka byose, gusa ngo nta na kimwe cyagerwaho badafatanyije.Yakomeje abwira abaturage ko uko bamushaka ari nako na we abashaka.
Abahanzi barimo Dream Boyz, Jay Polly, King James, Riderman, Knowless, Jules Sentore, Urban Boyz, Kitoko Bibarwa, Intore Masamba, Mariya Yohana n’abandi benshi, ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza (tariki 15 Nyakanga), bongeye guherekeza perezida Paul Kagame nkuko biyemeje kuzamuherekeza aho aziyamamariza hose. Aba bahanzi basusurukije abantu ibihumbi baturutse hirya no hino muri Nyaruguru ndetse banasusurutsa abo muri Gisagara aho Paul Kagame yiyamamarije.
MU MAFOTO MENSHI TUGIYE KUBEREKA UKO BYARI BIMEZE
REKA DUHERE MU KARERE KA NYARUGURU
Knowless Butera ni umwe mu basusurukije abantu
Abahanzi b'ibyamamare biyemeje guherekeza Perezida Kagame aho yiyamamariza hose
Hari imbaga y'abaturage
Abarwanashyaka ba PL nabo bari kwamamaza Perezida Kagame
Intore Masamba
Christopher
Tom Close
Knowless Butera
Platini (Dream Boyz)
Umuraperi Jay Polly
Abari mu zabukuru nabo bari baje kwereka Perezida Kagame ko bamuri inyuma
Perezida Kagame asuhuza abaturage bo muri Nyaruguru
DUKOMEREZE I GISAGARA, REBA UKO BYARI BIMEZE MU MAFOTO
Abahanzi batangiye basusurutsa abantu
Humble Jizzo (Urban Boyz)
Kitoko Bibarwa
Safi Madiba (Urban Boyz)
King James
Riderman
Humble Jizzo
Perezida Kagame aramutsa abaturage bo muri Gisagara
Munyantwari Alphonse Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Perezida Kagame yijeje abanya Gisagara kuzabakorera ibyo bamwifuzaho byose
AMAFOTO: Sabin Abayo-Afrifame Pictures / Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO