RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: "U Rwanda ntidushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe" Dr Donald Kaberuka muri Kongere ya FPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2017 19:49
0


Kuri uyu wa 15/12/2017, umuryango FPR Inkotanyi wakoze Kongere yabereye ku Cyiciro gikuru cya FPR giherereye i Rusororo. Dr Donald Kaberuka yavuze ko u Rwanda rudashaka kuba abantu bagirirwa impuhwe.



Dr Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye Kongere ya FPR Inkotanyi ndetse ari no mu batanze ikiganiro ku rugendo rw'umuryango wa FPR Inkotanyi mu myaka 30 n’ibibazo isi yari ifite muri icyo gihe. Ni ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Gutegura u Rwanda kugira ngo ruhangane n’imbogamizi ku rwego rw’isi".

Dr Kaberuka,Francis Gatera,Dr Clet na Minisitiri Mushikiwabo

Iki kiganiro cyahuje Dr Donald Kaberuka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo akaba n'Umuvugizi wa Leta y'u Rwanda, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro Francis Gatare na Dr. Clet Niyikiza, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buvuzi. Muri iki kiganiro, Dr Donald Kaberuka yikije cyane ku mvugo ikunze kuranga abanyafrika batari bacye aho bipfobya bakagaragaza ko ari abantu bakwiriye kugirirwa impuhwe no gufashwa n'abanyamahanga. Yavuze ko u Rwanda na FPR bahinduye iyi mvugo, banga kuba abantu bagirirwa impuhwe ahubwo baharanira kwigira no kwishakamo ibisubizo. Yagize ati:

Ikintu cya mbere cyari uguhindura iyo mvugo, kuvuga ngo dufite ibibazo ni byo ariko ntabwo dushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe. N’ubu abanyafurika benshi iyo barebye u Rwanda ni icyo kintu cya mbere baba bashaka kuko FPR n’u Rwanda bahinduye iyo mvugo, ntidushaka kuba abantu bagirirwa impuhwe. U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati. U Rwanda rwanze kuvuga ngo turi bato, dufite amateka yacu, dufite ibibazo ariko igihe Dawidi na Goliyati barwanaga, muzi uko byagenze. Abanyafurika bazi ko bafite ibibazo (…) dukwiye kwanga kuba imbata y’amateka n’aho uherereye. Ibihugu byinshi muri Afurika bifite imigambi ariko ihera mu mpapuro.

Dr Donald Kaberuka

Minisitiri Mushikiwabo yanenze ibihugu bya Afrika bishyamirana kandi nta mpamvu n'imwe ibiteye, mu gihe ahubwo abayobozi babyo baba bakwiriye gushaka ibyateza imbere abaturage b'ibihugu byabo. Yagize ati: "Tuvugishije ukuri nk’ibihugu by’Afurika hari amakimbirane adafite impamvu n’imwe yo kubaho. Ugasanga ibihugu bikwiye kuba biri hamwe, bituranye, aho kugira ngo birebe ibikwiye guteza abaturage bacu imbere ugasanga igihugu kirashwana n’ikindi ukayoberwa icyo bapfa."

Minisitiri Louise Mushikiwabo

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bamwe mu bari bitabiriye iyi Kongere ya FPR Inkotanyi. Perezida Kagame yashimiye abatanze ibiganiro, asaba ko bitari bikwiye kuba amasigaracyicaro ahubwo ko abantu bakwiye kubikuramo amasomo, bakabibyaza umusaruro bikabafasha mu mitekerereze no mu mikorere. Perezida Kagame akaba n'Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze uburyo yungukiye kuri Radio Rwanda ko inyabarasanya ari umuti womora ndetse ikaza no kumugirira umumaro mu 1983. Yanavuze ko uko yabiganirijeho Dr Clet Niyikiza ndetse anavuga ku bushakashatsi yamusabye gukora ku nyabarasanya no ku gikeri. Yagize ati;

Njye twaganiraga icyo gihe (Dr.Clet Niyikiza) mubwira ko tukiri bato nko mu 1968, njye numvaga Radiyo Rwanda, mubwira ukuntu hari porogaramu yabaga kuri Radio Rwanda yitwaga Wari Uziko? Wari Uziko yabagaho ibintu byinshi, muri 68 ni bwo numviseho inyabarasanya bavuga ukuntu yomora. Hanyuma nza no kubwira Clet ukuntu nayigerageje kubera ko nari nayumvise. Nayigerageje mu 1983 turi mu ntambara y’i Bugande. Njye kubera ko nari nabyumvise mu 1968, byaje kungirira akamaro mu 1983. Hari n’ibindi byinshi, numviseho ipapayi, ikibabi cyayo nacyo kiromora. 

Perezida Paul Kagame

Dr. Clet Niyikiza yahise abwira Perezida Kagame ko ubushakakatsi ku nyabarasanya no ku gikeri buri gukorwa anatangaza ko ubwo bushakashatsi azaburangiriza mu Rwanda.

Dr Clet Niyikiza

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE

Abanyamuryango ba FPR bari bitabiriye ku bwinshi

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND