RFL
Kigali

Mu karere ka Huye hatangiye igikorwa cyo gupima no kuvura Hepatite B na C ku buntu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/03/2018 11:29
0


Ku bufatanye na ministeri y’ubuzima, mu karere ka huye batangije igikorwa cyo gupima ndetse no kuvura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C kandi ku buntu



Nyuma yo kubona ko indwara ya hepatite ari indwara mbi cyane kandi ikunze kuzengereza benshi, hagiye habaho ubukangurambaga butandukanye kuri iyi ndwara aho byagiye bigaragara ko benshi batari bayisobanukiwe ushaka kumenya byinshi kuri yo wakanda hano 

http://inyarwanda.com/articles/show/OtherNews/sobanukirwa-byimazeyo-indwara-ya-hepatite-b-hamwe-na-dr-maku-80031.html

Kuri ubu rero mu karere ka huye hatangiye igikorwa cyo gupima iyi ndwara kandi ku buntu cyane ko ku bamaze kuyirwara ikiguzi cy’imiti ivura iyi ndwara Atari buri wese wapfa kuyigondera

Ni igikorwa gitangira kuri uyu wa mbere tariki 26 kugeza ku wa kane tariki 29 werurwe 2018, biteganijwe ko iki gikorwa kizabera mu mirenge 15 iri muri aka karere ka Huye

Abarebwa n’iki gikorwa ni abantu bafite imyaka 45 kuzamura bakaba bagomba guturuka mu mirenge ariyo mukura, gishamvu, tumba ngoma karama, huye, mbazi, simbi, maraba, kigoma, ruhashya, rwaniro kinazi ndetse na rusatira

Abazaza muri iki gikorwa bose basabwe kuza bitwaje indangamuntu zabo gusa ubundi bagakurikiranwa nta kiguzi batanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND