RFL
Kigali

Mu gihugu cya Australia haguye imvura y’ibitagangurirwa – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/05/2015 12:22
0


Mu gihugu cya Australia guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi hari kuba icyo benshi bafashe nk’igitangaza ubwo abatuye agace ka Tablelands ko muri New South Wales bajyaga kubona bakabona ku mazu yabo hari kugwaho imvura y’ibitagangurirwa, byahawe izina rya Angel Hair cyangwa umusatsi w’abamalayika.



Tariki 4 z’uku kwezi nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, umwe mu baturage batuye aka gace witwa Ian Watson yagize ati: “Ese hari undi muntu uri kubona ibintu nk’ibyo ndi kubona ndi kwita imisatsi y’abamalayika (Angel Hair), cyangwa se mbyite miliyoni z’ibitagangurirwa ziri kugwa ubu nonaha? Maze iminota igera nko ku 10 mvuye mu mujyi, ariko ubu ndi kubona ibihumbi by’ibitagangurirwa bito bitembera mu kirere mu ndodo zabyo, ndetse inzu yanjye imaze kuzurira nabyo. Hagire umpamagarira abahanga.”

 Severe flooding in 2012 forced thousands of spiders to seek higher grounds through the bizarremethod of migration

A paddock in Wagga Wagga is wreathed in a think blanket of spider silk in a phenomenon known as Angel Hair

Mu buryo butunguranye, imvura y'ibitagangurirwa yaguye muri aka gace

Nyuma y’iki gihe mu minsi yakurikiye, imirima n’ibiti byose byari byamaze gutwikirwa n’ibiringiti by’umweru byakozwe n’ubudodo bw’ibi bitagangurirwa nk’uko amafoto dukesha Mailonline abigaragaza.

Angel Hair is a migration method that spiders have used to move across the world

It's believed that specific weather conditions such as cool clear days are the biggest factor that triggers the event

Basterfield said that no harmful spiders ever engage in the event and that the spiders quickly disperse when the weather warms up

Ibiti byose byo muri aka gace byahise bitwikirirwa n'ibitagangurirwa

Cyakora si ubwa mbere ibi bibayeho muri iki gihugu, dore ko Keith Basterfield avuga ko ibi byatangiye kugaragara kuva mu myaka ya za 70 ubwo byabaga mu gace ka Albury. Basterfield avuga ko ubu ari uburyo bukoreshwa n’ibitagangurirwa mu guhunga ahantu hari ubuzima bubi, dore ko ubwo mu mwaka wa 2012 imyuzure yibasiraga umujyi wa Wagga Wagga uherereye mu majyepfo ya New South Wales, nabwo ibitagangurirwa bigera mu bihumbi byakoresheje ubu buryo mu guhungira ku misozi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND