RFL
Kigali

Mu gihe Afflatus Africa iri gutegura Reading For Change ya 8 igiye no gutangiza gahunda ya Inspired to Inspire

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/10/2018 13:10
0


Afflatus Africa ni itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe rumaze kumenyerwa mu gutegura ibikorwa bijyanye no gukangurira abanyarwanda gukunda umuco wo gusoma. Si ibyo gusa ariko, uru rubyiruko rugiye gutangiza indi gahunda nshya kandi izafasha benshi.



Reading for Change ni igikorwa cyo gusoma ngo hazanwe impinduka. Ku nshuro yayo ya 8, izabera ku Isomero Rikuru ry’Igihugu ku Kacyiru, tariki 3/11/2018. Ni igikorwa gihuza abanditsi, abafite amasomero, abatunganya ibitabo, abakunda gusoma n' abashaka kubyitoza, bakaganira ku buryo hatezwa imbere umuco wo gusoma, no gukuraho imyumvire y'uko “Ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu gitabo”.

Si ibiganiro gusa kuko hanatangwa impano z’ibitabo hakanishyurirwa abana ifatabuguzi mu masomero mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugira umuco wo gusoma. Kuri iriya tariki ya 3 Ugushyingo kandi Afflatus Africa izatangiza ku mugaragaro gahunda yitwe “Inspired to Inspire”. Iyi ikaba ari gahunda igamije gushyiraho urubuga rufasha abato kwigira ku bakuru cyane cyane abo bari mu myuga imwe, ku buryo umwana ushaka gukora ikintu runaka yakwigira ku mukuru wagikoze mbere cyangwa ugikora, akamwereka imbogamizi zirimo n' uburyo yazinyuramo bimworoheye.

Affatus Africa

Muri Reading For Change ya 8 hazatangizwa Inspired to Inspire

Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yaganiraga na Ganza Kanamugire Bertin washinze Afflatus Africa afatanyije na bagenzi be tukamubaza impamvu y’iyi gahunda nshya, yagize ati “Impamvu twatekereje gahunda ya Inspired to Inspire ni uko urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse na Afurika muri rusange abenshi bahorana impamvu, dukunda kugaragaza imbogamizi n' ibibazo cyane bigatuma twumva tutatera imbere cyangwa ngo dukore ibintu bikomeye bifitiye ibihugu byacu akamaro. Tukumva ko abanyaburayi n’abanyamerika hari byinshi baturusha twe tudashoboye nyamara hari bagenzi bacu baba mu buzima nk’ubwo tubamo bagakora itandukaniro.”

Yakomeje avuga ko indi mpamvu ari uko bizera ko buri wese yaba imbarutso y’impinduka nziza aho aba. Iyi gahunda izaha urubuga buri wese rwo gutanga umusanzu mu guharanira impinduka nziza. Ku ikubitiro, hakazaba hari abatumirwa b’inararibonye nka Patrick Bucyana na Jackson Vugayabagabo. Hazaba kandi hari Dele OYekanmi, uzava mu Bwongereza, akaba yarashinze umuryango witwa Destiny Builders akaba ari no mu itsinda rya John Maxwell. Uyu ni umwanditsi ukomeye akaba n’inararibonye muri Entrepreneurship na Leadership.

Affatus Africa

Umwe mu nararibonye, Dele Oyekanmi ni umwe mu bazitabira iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND