RFL
Kigali

Mu gihe abandi barangura ibitenge byo kudodamo imyenda, Gloria Kamanzi we yatangiye gukorera ibitenge mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/09/2017 20:16
3


Gloria Kamanzi Uwizera ni umwe mu bakobwa bikorera kandi bageze kure muri gahunda ya made in Rwanda. Mu gihe abandi bari gushyashyana barangura ibitenge byo kudodamo imyenda, we ari gukora ibitenge ku buryo imyenda azajya akora izajya iba ifite umwihariko wo mu Rwanda.



Muri iki gihe abantu batandukanye bahagurukiye gukora ibikoresho bikorewe mu Rwanda birimo n’imyambaro, Gloria akaba yarashinze ikompanyi yise Glo Creations ikora imyenda n’indi mitako itandukanye yo mu nzu nk’imisego yo mu ntebe, ibitambaro bimanikwa mu muryango no ku madirishya y’inzu ndetse ngo ateganya kwagura ibyo akora agashyiramo n’amatapi yo mu nzu.

glo creations

Iyi ni imwe mu myenda Gloria akora

Iyo ugeze aho Gloria akorera ushobora kubona ibyo akora bisa n’iby’abandi bose ariko iyo agusobanuriye usanga afite umwihariko we kuko mu gihe abandi bakoresha ibitenge n’ibindi bitambaro bagurira hanze, we afata amarangi atandukanye akayakoresha mu gukora ibitenge cyangwa mu gutaka indi myenda itandukanye akayiha ibara ashaka n’ishusho ashaka bitewe n’ibyo abantu bakunda, cyane ko ngo yamaze kubona abakiliyabenshi bakunda imyenda ya kinyafurika ariko badakunda ibitenge bya rusange, bityo akabakorera ibitenge bifite umwihariko.

glo creations

glo creations

Iyi misego n'ibishushanyo biriho ni Gloria ubyishushanyiriza

Ubu buryo bwo kuvanga amarangi Gloria yadusobanuriye ko bwitwa ‘Batique’ aho umuntu ashobora kwiremera umwenda ufite ibara n’amashusho ashaka. Uburyo yinjiye muri uyu mwuga, aho yigiye gukora ibyo byose n’ibindi bitandukanye wabireba mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GLORIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • desiner6 years ago
    wanderwomen
  • Bugirimfura 6 years ago
    Mbega imisego myiza, mwifurije gukomeza gutsinda rwose. Ni harambe Made in Rwanda
  • NIYOYITA Liberathe 3 months ago
    Ibi bintu nibyiza ariko nagusabaga ko mwampa phone zanyu nkazabashaka mukanyigisha kuko nanjye ndabikunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND