RFL
Kigali

Mu Busuwisi hari Hotel itangaje yubatse ku musozi itagira inkuta cyangwa igisenge gitwikira abayisohokeramo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/07/2016 16:17
3


Uko amajyambere agenda aza, niko abantu barushaho kwihangira udushya mubyo bakora, ni muri urwo rwego abahanga mu by’amahoteli n’ubukerarugendo bo mu Busuwisi batekereje gukora uburiri bwibereye ku musozi nta nkuta cyangwa igisenge, nta bwiherero cyangwa ubwogero, ubu buriri kuburaraho ni 164,125 Rwf ijoro rimwe.



Ubundi bisanzwe bimenyerewe cyane ko mu amahoteli aba ari amazu yubatse neza cyane kandi afite ibikoresho byose umuntu yakenera mu gihe ayacumbitsemo, gusa ntibyari bisanzwe bimenyerewe ko umuntu yakwishyura amafaranga agiye kurara ku buriri bwibereye ku gasozi.

Ubu buriri buri hejuru ku musozi aho umuntu aba areba ibintu bitandukanye bicaracara hafi y’aho aryamye, ndetse ni rwagati mu yindi misozi miremire ibereye ijisho. Ni uburiri gusa budafite ikindi kintu, ndetse ubwiherero umuntu akaba abugeraho akoze urugendo rw’iminota 10, iki cyumba kizajya cyishyurwa amayero 190 ijoro rimwe, ni ukuvuga 164,125 Rwf.

Null Stern

ni uburyamo bwibereye rwagati mu misozi

Ubu buriri ngo bushobora kurarwaho mu gihe ari mu bihe byiza nta mvura igwa cyangwa indi mihindagurikire mibi y’ikirere, abazajya barara kuri ubu buriri mu gitondo bohererezwa ikawa cyangwa ikindi cyo gufata mu gitondo. Iki gitekerezo cyagizwe na Frank na Patrik  Riklin bagize itsinda “Null Stern”, bishatse kuvuga ngo “nta nyenyeri n’imwe” iri zina ryaturutse ku kindi gitekerezo bari bagize cyo kubaka hoteli munsi y’ubutaka aho umuntu atabasha kubona inyenyeri n’imwe, bari barabihinnye mu mvugo igira iti “inyenyeri ni wowe (the only star is you)”

Null Stern

mu gitondo abakiriye bazajya bazanirwa ifunguro babyutse

Nyuma yo gutekereza hoteli yo munsi y’ubutaka, bifashishije undi muhanga mu by’amahoteli Daniel Charbonnier  hanyuma bakora uyu mushinga musya wa hoteli ifite ibyumba hejuru mu misozi yo mu Busuwisi. Ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzanira abantu udushya ndetse no kurema uburyo bushya abantu bishimishamo.

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Imbeho se bigenda bite? cyangwa iyi hoteli ifungura muri summer gusa
  • mugwaneza jean paul7 years ago
    aba bagabo ni abahanga kabisa
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    nagashyakabisa ubwose imvuriramutsiguye mu ijoro ukiryamyeho yabigenza nte? iterambe rizana niryabyo koko.





Inyarwanda BACKGROUND