RFL
Kigali

Mu Bushinwa hakozwe imodoka igenda hejuru y’izindi-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/05/2016 14:32
1


Akenshi usanga amasaha yo kujya ku kazi cyangwa mu zindi gahunda zitandukanye abantu batinda ku muhanda kubera umurongo w’imodoka nyinshi bigatuma bagera iyo bagiye bakererewe. Iki kibazo u Bushinwa bwagishakiye umuti bukora imodoka igenda hejuru y’izindi.



mu nkuru ya dailymail yasohotse kuri uyu wa kabiri ifite umutwe ugira uti "What Could possibly go wrong? China unveils elevated bus that drives on the top of other cars" bivugwa ko iyi modoka yerekanwe bwa mbere mu imurikagurisha ry’ibijyanye n’ikoranabuhanga i Beijing, umurwa mukuru w’u Bushinwa. Iyi modoka iri mu bwoko bw’izitwara abagenzi benshi, yakozwe ku buryo igomba gutwara abantu 1200 kandi iteye ku buryo ishobora guca hejuru y’izindi modoka. Yakozwe mu rwego rwo kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bagera aho bagiye batinze kubera kubura aho baca (traffic jam).

 

Imodoka igenda hejuru y'izindi

Ni uku iyo modoka imeze

Iyi modoka ishobora gutangira gukora mu mpera z’uyu mwaka ndetse ngo ibiciro izaba itwarira abagenzi bishobora kuzaba biri hasi. Abahanga bo mu Bushinwa, ari nacyo gihugu gifite abaturage benshi ku isi bakoze iyi modoka bayita Transit Elevated Bus (TEB), yerekaniwe bwa mbere muri 19th China Beijing International High-Tech Expo. Iyi modoka izajya iba ifite inzira zayo ku nkengero z’umuhanda, biyemerera gutambuka hejuru y’izindi modoka ziri kugenda.

Reba amafoto atandukanye y'iyi modoka:Transit Elevated Bus

Iyo igeze ku modoka izica hejuru igakomeza ikagenda

Transit Elevated Bus

Transit Elevated Bus

Transit Elevated Bus Ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 1200

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Drocelle7 years ago
    Ubanza mwatangiye kumenya Ubushinwa bwiki gihe icyo aricyo ubwo mwatangiye kwandika udushya twabo, aho kwandika ko hariyo bamwe barya imbwa da





Inyarwanda BACKGROUND