RFL
Kigali

Mu buhanga bwinshi akora ifoto imwe irimo uko ibihe bigenda bihinduka kuva mu gitondo kugeza nijoro

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:31/08/2014 14:56
0


Umuhanga mubyo gufata amashusho no gufotora muri rusage wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika muri Leta ya New York, Richard Silver yashyize hanze amafoto arimo ubuhanga budasanzwe aho mu ifoto imwe gusa yerekana inyubako yose uko iba isa kuva mu masaha ya mugitondo n’uko igenda ihinduka kugeza mu ijoro.



Nk’uko abitangaza iyi gahunda akaba yarayikoze mu rwego rwo kugira ngo yerekane uburyo isi igaragara mu masaha yose y’umunsi ariko mu ifoto imwe rukumbi. Yagize ati “Nashakaga gufotora inyubako cyane cyane indende cuane kuko arizo ziba zigaragara cyane maze nkerkana uko isi i ba igaragara kuva izuba rirashe ndetse n’uko bigenda bihindagurika kugeza mu ijoro byose nkabeyerekanira mu ishusho imwe.”

V

Ntibyamworoheye gukora aya mafoto ngo arangire neza

Nk’uko akomeza abitangaza kandi uyu murimo ukaba utaramworoheye dore ko byamutwaye amasaha atari make ngo arangize ishusho imwe imwe mu zo yashyize ahagaragara dore ko byabaga ngombwa ko agenda yegeranya ibice byose by’inzu yafotoye mu masaha yose y’umunsi aho yafataga uduce dusaga 60 ngo abashe kurangiza ishusho yose nk’uko yabyifuzaga.

v

Kugira ngo abashe gufata ifoto yose byamaufataga byibura amasaha arenga 2

Mu gufotora Richard yahereye mugitondo mbere y’iminota nka 45 izuba ritararasa, mu gihe rirasa, hanyuma akajya agenda afotora nyuma ya buri minota 30 kugeza bwije.

Reba amwe mu mafoto yakoze

v

v

 

v

v


 v

 

v

 

v

 

v

v

v

v

 

 Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND