RFL
Kigali

Mu bintu 8 abagore n’abakobwa baganiraho bahuye bonyine harimo abasore n'ibiryo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/08/2018 18:35
1


Ni kenshi abasore n’abagabo bashobora kugira amatsiko y’ibyo abagore baganira iyo bari muri twa dukundi twabo tunini cyangwa duto. Nk’uko abagabo bahuriye hamwe bagira ibyabo baganiraho ni nako n’abagore bahuriye hamwe bagira ibyo baganiraho.



Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Women Talk, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu abagore baganiraho akenshi iyo bari kumwe. Ba basore na ba bagabo bakunda kwibaza ibyo abagore bavuga iyo bahuye, ntimucikwe!

1.ABASORE

Iki cyonyine gitwara uruhande runini cyane mu biganiro by’abakobwa. Kimwe n’uko aho abasore bahuriye bakunze kuvuga ku nkumi, ni nako abakobwa bahuye bavuga ku basore kuko ni ho akenshi agatima kaba kari. Bavuga ku bijyanye n’imiterere yabo, imyitwarire yabo ndetse n’ibindi bibanda ahanini ku rukundo.

2.IBIRYO

Si abahungu gusa barya, n'abakobwa bararya kandi banakunda ibiryo cyane nubwo abenshi babihisha burya. Iyo badahuye bavuga indyo nshya cyangwa udushya bakoze mu guteka, bavuga ibiryo bariye cyangwa ibyo bashaka kuzarya bagaterana amatsiko byanashoboka bakabiteka bagatandukana babiriye.

3.IMIHANGO

Birashoboka ko hari umuntu wanga iri jambo rikaba rikoreshejwe mu nkuru. Nta kirenze, niko yitwa ntituri buze guhimba amazina hano! Ku mugore n’umukobwa wese iyo ava akagera inzozi ze mbi ziba imihango, gusa uko byagenda kose si mibi kuko ni uburyo bwihariye bw’imiterere yabo ndetse no kozwa kw’imyanya yabo yihariye n’ubwo abenshi mu gihe cyabo baba batamerewe neza kuko hari abababara bikabije muri icyo gihe. Rero iyo bahuye, usanga baba baganira ku bijyanye n’imihango babazanya niba na bagenzi babo bababara nkabo, imiti bakoresho ngo byorohe, ubwoko bw’ibikoresho by’isuku bakoresha n’ibindi.

4.IMIBONANO MPUZABITSINA N’IBIYISHAKIMIKIYEHO

Buri kiremwamuntu kigira inshuti magara baganiraho byose cyangwa byinshi mu bwisanzure no ku bijyanye n’imiterere karemano. Rero n’abagore nta mwihariko urenze bagira kuri ibi kuko ni abantu nabo. Bavugana byinshi ku bijyanye n’urwego rw’imikorere yabo mu gitanda, uko wakurura umugabo, uko wamunezeza n’ibindi baziranyeho.

5.ABAGORE

Yego, abagore bavuga abagore! si ukuvuga ko ‘Bagira amagambo’ nk’uko abenshi bakunze kubivuga, ariko nta rindi jambo nanone turi burisimbuze! Ukuri guhari ni uko abagore bavuga abandi bagore, nushaka ahari abagore uhashyire abakobwa. Bashobora kuvuga uburyo abandi bagore bambara, basa, bateye, bitwara, bavuga n’ibindi by’abagore.

6.EJO HAZAZA

Ubu wasanga hari uhise yibaza impamvu iki kije mu myanya y’inyuma! Ni uko atari cyo kiganiro cya mbere abagore bagirana. Nabo ni ibiremwamuntu kandi bagira inzozi ndetse n’intumbero kuko nta wutifuza iterambere ry’ubu cyangwa ejo hazaza he n’abe. Abagore nabo cyangwa abakobwa iyo bahuye mu byo baganira hazamo ejo hazaza, bagateganyiriza iminsi ya nyuma y’uyu munsi.

7.IMIDERI

Abagore benshi bibera mu by’imideri kurusha abagabo. Bivuze ngo ibiganiro by’imyenda bibaryohera cyane kuko abenshi baba bahuje intekerezo, bavuga ku myambaro igezweho, uko yambarwa n’ibiyanye mu myambarire.

8.FILIMI N’IMYIDAGADURO

Abagore cyangwa abakobwa bahuriye hamwe usanga baba bavuga ku byamamare bakunda, filime nshya n’indirimbo zigezweho cyangwa bakunda. N’abagabo barabiganira kandi cyane si igitangaza ku mpande zombi cyane ko bo bongeraho n’imipira n’akakipe bafana.

Abagore n’abakobwa ni abantu nk’abandi kandi iyo bari kumwe baba benshi cyangwa bake bagira ibiganiro akenshi bisangamo. Ba bagabo n’abasore bahoranaga amatsiko y’ibyo abagore n'abakobwa baganiraho batari kumwe nabo, bimwe muri byo ni ibi twavuze haruguru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dixon5 years ago
    Hhhhh ibi nibyo ibiganiro byabo byo biba bisekeje kbs kndi bose baba aribamwe namukuru namuto





Inyarwanda BACKGROUND