RFL
Kigali

Mu 1997 Mobutu Sese Seko yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/09/2017 9:21
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 250 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 115 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1893: Ikipe ya Genoa, ikaba ariyo kipe y’umupira w’amaguru ya mbere yabayeho mu gihugu cy’ubutaliyani n’ubu ikaba ikiriho yarashinzwe, ishingwa n’abongereza b’abimukira babaga mu Butaliyani.

1895: Umukino wa mbere mu cyaje kuba umukino wa Rugby warakinwe mu gihugu cy’ubwongereza.

1979: Ikigo cya Chrysler Corporation gikora imodoka zo mu bwoko bwa Chrysler cyasabye Leta zunze ubumwe za Amerika inkunga ya miliyari imwe n’igice y’amadolari kugira ngo kidafunga imiryango nyuma yo guhomba.

1979: Televiziyo ikora ibijyanye n’imyidagaduro na siporo ya ESPN yatangiye gukora.

1986: Desmond Tutu yatorewe kuyobora itorero ry’abangilikani muri Afurika y’epfo aba umwirabura wa mbere utorewe uyu murimo muri Afurika y’epfo mu mateka.

2005: Bwa mbere mu mateka ya Misiri habaye amatora ya perezida yari ahuriwemo n’amashyaka menshi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1533: Umwamikazi Elizabeth wa mbere w’ubwongereza yabonye izuba aza gutanga mu mwaka w’1603.

1898: Mamie Readen, umunyamerikakazi uri mu bantu baciye agahigo ko kubaho igihe kirekire ku isi nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2013.

1912: David Packard, umuhanga mu bya mudasobwa akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Hewlett-Packard gikora ibikoresho bifite ikirango cy’impine cya HP nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1996.

1935: Abdou Diouf, perezida wa 2 wa Senegal nibwo yavutse.

1937: John Phillip Law, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka Death Rides a Horse nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2008.

1951: Chrissie Hynde, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Pretenders nibwo yavutse.

1963: Eazy-E, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya N.W.A nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1995.

1968: Marcel Desailly, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1980: Gabriel Milito, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine yabonye izuba.

Abantu bapfuye uyu munsi:

1997: Mobutu Sese Seko, wabaye perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

2002: Uziel Gal, umusirikare w’umudage ufite inkomoko muri Israel akaba ariwe wakoze imbunda yo mu bwoko bwa Uzi yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

2012: Francisco Fernandez Fernandez, umunya Espagne wari ufite agahigo ko kuba mu bantu babayeho igihe kirekire ku isi yitabye Imana. Akaba yari afite imyaka 111.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Regine na Clodoald






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND