RFL
Kigali

Mu 1994: Muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ingabo zari iza APR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikigo cya Gisirikare cy'i Kanombe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2017 7:06
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’142 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 223 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1848: Ubucakara bwaraciwe burundu mu birwa bya Martinique.

1849: Uwabaye perezida wa Amerika Abraham Lincoln yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi cy’uburyo ubwato bushobora kunyura ahantu hato mu mazi cyangwa se kurenga ahantu hari amazi magufi yari yaravumbuye, aba umuntu wa mbere wabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabashije kuvumbura, ndetse agahabwa icyemezo cy’ubuvumbuzi. Iki gihe yari ataraba perezida.

1906: Abavandimwe 2 b’abanyamerika ba Wright (Wright brothers) bahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi muri Leta Zunze uUumwe za Amerika cy’icyuma kiguruka (indege) bari bamaze kuvumbura.

1960: Umutingito ukaze, ubarwa nk’umutingito wa mbere ukomeye wabayeho mu mateka y’isi, upima ku gipimo cy’9.5 ku gipimo cya Magnitude wibasiye amajyepfo y’igihugu cya Chili uteza imyuzure ya Tsunami yagize ingaruka ku bihugu nka Chili, Hawaii, u Buyapani, ibirwa bya Philippines, uburasirazuba bwa Nouvelle Zelande, amajyepfo ya Australia,… yahitanye abantu benshi ndetse yangiza byinshi.

1972: Igihugu cyari Ceylon cyatoye itegeko nshinga rishya, gihindura izina cyitwa Sri Lanka, ndetse cyinjira mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

1987: Umukino wa mbere w’igikombe cy’isi mu mikino ya Rugby wabereye mu gihugu cya Nouvelle Zelande.

1990: Ibihugu bya Yemen y’amajyaruguru na Yemen y’amajyepfo byarihuje bikora igihugu kimwe cya Repubulika ya Yemen.

1990: Uruganda rwa Microsoft rwashyize hanze Microsoft Windows 3.0.

1994: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo zari iza APR zafashe ikibuga cy’indege cya Kigali n’ikigo cya Gisirikare cy'I Kanombe.

2010: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yakoreraga ikigo cya Air India Express yakoze impanuka ubwo yahanukaga mu misozi ya Mangalore mu Buhinde, abantu 158 mu 166 bari bayirimo bahasiga ubuzima. Iyi yabaye impanuka ya mbere ikomeye ibayeho ikozwe na Boeing 737 mu mateka y’izi ndege.

2012: Mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani hafunguwe inzu ya Tokyo Skytree ifite metero 634 z’uburebure, ikaba ari inzu ya mbere ndende ku isi yubatse mu buryo bw’umunara, ikaba kandi iya 2 ndende ku isi inyuma ya Burj Khalifa y’I Dubai ifite metero 829.8 z’uburebure.

 

Abantu bavutse uyu munsi:

1783: William Sturgeon, umunyabugenge w’umwongereza akaba n’umuvumbuzi, akaba ariwe wavumbuye ingufu za rukuruzi z’amashanyarazi, ndetse na moteri y’amashanyarazi ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1850.

1905: Bodo von Borries, umunyabugenge w’umudage, akaba umwe mu bavumbuye Microscope electronique ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1956.

1970: Naomi Campbell, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza ni bwo yavutse.

1978: Ginnifer Goodwin, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1978: Katie Price, umunyamidelikazi w’umwongereza ni bwo yavutse.

1979: Maggie Q, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Nikita yabonye izuba.

1984: Didier Ya Konan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Cote D’ivoire ni bwo yavutse.

1986: Matt Jarvis, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ni bwo yavutse.

1987: Novak Djokovic, umukinnyi wa Tennis w’umunya-Serbia, akaba ari numero ya mbere ku isi muri uyu mukino ni bwo yavutse.

1988: Pape M'Bow, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Senegal n ibwo yavutse.

1991: Joel Obi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1802: Martha Washington, umugore wa George Washington, perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 71 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’urusobe rw’ibinyabuzima (International Day for Biological Diversity).

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND