RFL
Kigali

Mu 1994 indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana yararashwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/04/2017 9:44
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 14 mu byumweru bigize umwaka tariki 6 Mata, ukaba ari umunsi wa 96 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 269 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1580: Umutingito ukaze wibasiye igice cy’amajyaruguru y’ Ubufaransa n’ Ubwongereza, ukaba umwe mu mitingito ikaze yabayeho mu mateka y’ibi bihugu.

1652: Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ahitwaga  Cape of Good Hope, umuholandi Jan van Riebeeck yahashinze inkambi yaje kuvamo umujyi wa Cape Town.

1808: John Jacob Astor yashinze ikigo cya Amerika gikora ibikoresho bikoze mu ruhu, kikaba cyaramugize umuherwe wa mbere w’umunyamerika.

1841:  John Tyler yarahiriye kuba Perezida wa Amerika, nyuma y’iminsi 2 gusa uwari William Henry Harrison atabarutse.

1896:Athens mu Bugereki, imikino ya Olempike yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka igera ku 1500 yarahagaritswe n’umwami Theodosius I w’ Abaromani, ubwo Ubugereki bwari bwarafashwe n’ubwami bw’Abaromani.

1947: Ibihembo bya Tony Awards, bikaba ari ibihembo bitangwa mu makinamico bigereranywa na Grammy Awards mu muziki na Oscars muri sinema byatanzwe ku nshuro ya mbere.

1984: Mu gihugu cya Kameruni habaye coup d’etat itarabashije gukunda, ubwo abarinzi ba Perezida bashatse guhirika ku butegetsi Perezida Paul Biya.

1994: Indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira yararashwe ubwo bari bavuye mu gihugu cya Tanzaniya.

2012: Agace ka Azawad katangaje ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Mali.

Abantu bavutse uyu munsi:

1911: Feodor Felix Konrad Lynen, umuhanga mu butabire bwo mu mubiri (biochimie) w’umudage, akaba ari we wavumbuye uburyo bwo kugabanya ibinure byo mu bwoko bwa Cholesterol mu mubiri akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1979.

1920: Jack Cover, umunyabugenge w’umunyamerika, akaba ari we wavumbuye akuma karasa amashanyarazi gakunze kwifashishwa n’abashinzwe umutekano kitwa Taser, ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 2009.

1928: James Watson, umunyamerika w'umuhanga mu binyabuzima (biology), ubumenyi bw’inyamaswa (zoology), n’uruhererekane nyababyeyi (genetics) , akaba yaranavumbuye imiterere y’akarango ka DNA akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel, ni bwo yavutse.

1937: Billy Dee Williams, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1988: Fabrice Muamba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni bwo yavutse.

1999: Kwesi Boakye, umukinnyi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Ghana ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1974: Hudson Fysh, umupilote akaba n’umushoramari w’umunya-Australia, akaba ari mu bashinze ikompanyi y’indege ya Australia izwi nka Qantas Airways Limited yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

1994: Juvénal Habyarimana, wabaye Perezida wa 3 w’u Rwanda yitabye Imana, ku myaka 57 y’amavuko.

1994: Cyprien Ntaryamira, wari Perezida wa 5 w’u Burundi yaratabarutse, ku myaka 39 y’amavuko.

2000: Habib Bourguiba, wabaye Perezida wa mbere wa Tunisia yaratabarutse, ku myaka 97 y’amavuko.

2014: Mickey Rooney, umukinnyi wa filime, akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 94 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND