RFL
Kigali

Mu 1994 abagabo 4 bahamijwe gukora ibitero kuri WTC bakatirwa imyaka 240 y’igifungo: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2017 7:38
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 21 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’144 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 221 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1626: Umudage Peter Minuit yaguze agace ka Manhattan, kuri ubu mu mujyi wa New York, kakaba kari gatuwe n’abaturage ba kavukire ba Amerika.

1956: Bwa mbere muri Lugano ho mu Busuwisi, irushanwa ryo kuririmba rya Eurovision Song Contest ryarabaye.

1993: Igihugu cya Eritrea cyabonye ubwigenge kuri Ethiopia.

1994: Abagabo 4 bahamijwe icyaha cyo gukora ibitero ku muturirwa wa World Trade Center, I New York mu mwaka w’1993 bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 240 buri umwe.

1999: Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia, rw’i La Haye mu Buholandi rwaburanishije bwa mbere urubanza rw’uwahoze ari perezida wa Serbia Slobodan Milošević n’abandi bantu 4 baregwaga ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko-muntu byakozwe mu ntambara yo muri Kosovo.

2001: Temba Tsheri, ku myaka 16 y’amavuko yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ukiri muto wabashije kurira umusozi wa Everest (umusozi muremure ku isi).

Abantu bavutse uyu munsi:

1544: William Gilbert, umuganga, umunyabugenge akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere w’umwongereza, akaba azwi cyane ku buvumbuzi yakoze ku bijyanye n’ubumenyi bwa rukuruzi ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1603.

1686: Daniel Gabriel Fahrenheit, umunyabugenge akaba n’umukanishi w’umudage ufite inkomoko muri Pologne, akaba ariwe wavumbuye igipimo cy’ubushyuhe cya Fahrenheit ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1736.

1945: Priscilla Presley, umukinnyikazi wa filime akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba yaranahoze ari umugore w’igihangange nyakwigendera Elvis Presley ni bwo yavutse.

1966: Eric Cantona, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba kuri ubu ari umutoza nibwo yavutse.

1982: Issah Gabriel Ahmed, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ghana ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1408: Uwami Taejo wa Joseon akaba ari nawe washinze ubu bwami (Joseon), nyuma ya Goguryo, akaba mbere yo kuba umwami wa Joseon yari ingabo mu gisirikare yitwa Yi Seong-gye, yaratanze. Amateka y’uyu mwami akubiye muri filime The Great Seer.

1984: Vince McMahon, Sr., umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo gishinzwe guteza imbere umukino wa Catch kizwi nka WWE yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Ndombe Opetum, umuhanzi w’umukongomani yitabye Imana, ku myaka 65 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND