RFL
Kigali

Mu 1993 Zayn Malik yabonye izuba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/01/2018 11:51
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Mutarama ukaba ari umunsi wa 12 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 353 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1964: Umutwe wari wigometse ku bwami mu gihugu cya Zanzibar watangiye imyivumbagatanyo, byatumye ubwami burangira hatangira Zanzibar nk’igihugu, ibi bikaba byaramenyekanye nk’impinduramatwara ya Zanzibar (Zanzibar Revolution).

1967: Nyuma yo kwitaba Imana, umurambo wa Dr. James Bedford wari umwarimu w’amasomo y’ubuzima bwo mu mutwe (psychology) wabitswe hifashishijwe uburyo bw’ubukonje, aho byizewe ko ashobora kuzazuka. Akaba umuntu wa mbere wakozweho ibi. Uyu munsi ukaba wizihizwa nk’umunsi wa Bedford (Bedford’s Day).

1991: Mu gihe cy’intambara yari  yariswe iyo mu kigobe, inama nshingamategeko ya Amerika yatoye itegeko rishyiraho gukoresha ingufu za gisirikare mu gukura ingabo za Iraq muri Kuwait.

1998: Ibihugu 19 byo ku mugabane w’uburayi, byemeje itegeko rihagarika kurema abantu bavuye ku ikoranabuhanga ryo kuremera ku turemangingo two ku mubiri bizwi nka Cloning.

2010: Umutingito wo muri Haiti wa 2010, waratangiye ukaba waraguyemo abantu basaga ibihumbi 300 unasenya igice kinini cy’umujyi mukuru w’icyo gihugu wa Port-au-Prince, byasize abantu benshi mu kangaratete.

Abantu bavutse uyu munsi:

1899: Paul Hermann Müller, umunyabutabire w’umusuwisi, akaba ariwe wavumbuye ubushobozi bw’umuti wa DDT (soma Dedeti) mu kurwanya udukoko akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1965.

1916: P. W. Botha, perezida wa mbere wa Afurika y’epfo nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2006.

1951: Kirstie Alley, umunyarwenya akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Jeff Bezos, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze urubuga rwa Amazon.com ruzwi mu gukora ubucuruzi binyuze kuri interineti nibwo yavutse.

1970: Raekwon, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Wu-Tang Clan nibwo yavutse.

1974: Melanie Chisholm, umuirimbyikazi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya Spice Girls nibwo yavutse.

1978: Bonaventure Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire yabonye izuba.

1981: João Paulo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Luis Ernesto Pérez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1986: Miguel Ángel Nieto, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1986: Pablo Daniel Osvaldo, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ukomoka muri Argentine nibwo yavutse.

1993: Zayn Malik, umuririmbyi w’umwongereza, akaba umwe mu basore bahoze bagize itsinda rya One Direction yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2001: William Redington Hewlett, umukanishi akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ari mu bashinze ikigo cya Hewlett-Packard (bisobanura mu mpine HP) kizwi mu gukora mudasobwa n’ibindi bikoresho byo mu bwoko bwa HP yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

2003: Maurice Gibb, umuhanzi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya Bee Gees yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.

2013: Koto Okubo, umuyapani wamenyekanye nk’umwe mu babayeho imyaka myinshi ku isi yaratabarutse, ku myaka 116 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND