RFL
Kigali

Mu 1990 Gisa Fred Rwigema yitabye Imana ku myaka 33 gusa: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/10/2018 10:10
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 41 mu byumweru bigize umwaka Tariki 2 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 275 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 90 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1535: Umufaransa Jacques Cartier yavumbuye agace ku mugabane wa Amerika ya ruguru kuri ubu hakaba ariho umujyi wa Montreal muri Canada wubatse.

1958: Igihugu cya Guinea cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cy’u Bufaransa.

1979: Papa Paul wa 2 yasabye ibihugu bigikoresha uburyo bw’iyica rubozo ku bantu bakoze ibyaha kubihagarika ubwo yatambutsaga ijambo rye ku cyicaro  cy’umuryango w’abibumbye mu mujyi wa New York, aho yavugaga ko binyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1800: Nat Turner, umucakara w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu gutangiza imyivumbagatanyo y’abacakara nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1831 ubwo yicwaga azizwa kwica ba sebuja b’abazungu.

1869:Mahatma Gandhi, umuhinde waharaniye ubwigenge bw’igihugu cy’u Buhinde yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1948.

1871:Cordell Hull, umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ariwe munyamabanga wa Leta wa mbere wabaye kuri uyu mwanya igihe kirekire, kigera ku myaka 11, akaba ariwe wagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango w’abibumbye akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1955.

1933:John Gurdon, umuhanga mu by’ubuzima w’umwongereza, akaba yarakoze ubuvumbuzi mu kurema ikinyabuzima hifashishijwe akaremangingo k’ikindi kinyabuzima (cloning) akaza kubiherwa igihembo cya Nobel nibwo yavutse.

1942: Steve Sabol, umuyobozi akaba n’umushoramari wa film  w’umunyamerika akaba ari mu bashinze inzu itunganya film ya NFL Films nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2012.

1948: Avery Brooks, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Sam Bockarie, umunya-Sierra Leone wamenyekanye cyane mu guteza intambara mu gihugu nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2003.

1971: Tiffany, umuririmbyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yabonye izuba.

1973: Proof, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye cyane mu itsinda rya D12 ryabarizwagamo Eminem nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2006.

1982: Tyson Chandler, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984: Marion Bartoli, umukinnyikazi wa tennis w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1990: Gisa Fred Rwigema, wari uyoboye urugamba rw’ingabo zari iza FPR rwo kubohora igihugu, akaba kuri ubu ari intwali y’u Rwanda yaratabarutse, ku myaka 33 y’amavuko.

1994: Harriet Hillard Nelson, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

2006: Tamara Dobson, umukinnyikazi wa flm w’umunyamerika yitabye Imana.

2012: Big Jim Sullivan, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya James Last Orchestra yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Leodegar

Uyu munsi ni umunsi wahariwe Mahatma Gandhi

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa (International Day of Non-Violence), uyu munsi nawo ukaba ushamikiye ku kwibuka ibikorwa bya Gandhi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND