RFL
Kigali

Mu 1989 Theo Walcott yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/03/2017 9:03
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 11 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 75 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 290 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1521: Ubwo yari mu rugendo rwe azenguruka isi, Ferdinand Magellan yageze ku butaka bwa Philippines.

1872: Ikipe ya Wanderers F.C. yatwaye igikombe cya FA Cup ubwo cyari gikiniwe bwa mbere mu Bwongereza, itsinze Royal Engineers A.F.C. igitego 1 ku busa, iki gikombe kikaba aricyo gikombe cya mbere cyabayeho ku isi. Uyu mukino ukaba warabereye I London.

1935: Adolf Hitler yashyizeho itegeko ryo kongera gukora ibitwaro bikomeye mu gihugu cy’ubudage, abikora asuzuguye amasezerano y’I Versailles yasinywe nyuma y’intambara y’isi ya mbere yo guhagarika ikorwa ry’intwaro.

1958: Uruganda rukora imodoka rwa Ford Motor Company washyize hanze imodoka ya miliyoni 50 kuva rwatangira gukora imodoka, iyi modoka yahawe izina rya Thunderbird ikaba yaragize umubare wa miliyoni nibura w’imodoka rusohora buri mwaka.

1968: Uruganda rukora imodoka rwa General Motors rwashyize hanze imodoka ya miliyoni 100 kuva rwatangira gukora imodoka, ikaba yariswe Oldsmobile Toronado.

1995: Leta ya Mississippi yemeje ingingo ya 12 mu itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za  Amerika. Iyi ngingo ikaba yari ingingo ica ubucakara muri Amerika, Mississippi yabaye leta ya nyuma mu kwemeza iyi ngingo yari yaremejwe n’izindi leta mu mwaka w’1865.

2005: Igihugu cya Israel cyahariye agace ka Jericho igihugu cya Palestine, bikaba byari bimaze igihe kirekire bikarwanira.

2014: Ikirwa cya Crimea cyatoye amatora ya kamarampaka yo kukivana kuri Ukraine kikiyomeka ku Burusiya, amatora yateje intambara ikaze hagati y’ibi bihugu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1751: James Madison, wabaye perezida wa 4 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1836.

1789: Georg Ohm, umunyabugenge w’umudage, akaba yarakoze ubuvumbuzi bunyuranye by’umwihariko mu mashanyarazi (ariwe witiriwe urugero rwa Ohm rupimwamo resistance y’amashanyarazi) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1854.

1912: Pat Nixon, umugore wa Richard Nixon (wabaye perezida wa 39 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1993.

1941Robert Guéï, perezida wa 3 wa Cote d’ivoire nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2002.

1949: Victor Garber, umukinnyi wa filime w’umunyakanada, akaba n’umuririmbyi wamenyekanye nka Jack Bristow muri filime Alias nibwo yavutse.

1976: Paul Schneider, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Jhené Aiko, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Patrick Herrmann, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1989: Theo Walcott, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2008: Ivan Dixon, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 77 y’amavuko.

2013: Jason Molina, umuhanzi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 40 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND