Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 8 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 51 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 314 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1835: Umujyi wa Concepción wo muri Chili wasenywe n’umutingito ukaze.
1935: Caroline Mikkelsen yabaye umugore wa mbere wageze ku mugabane wa Antarctica.
1965: Icyogajuru cya Ranger 8 cyakoreye impanuka ku kwezi nyuma yo kubasha gufata amashusho y’ahashoboka ho kuzahagarara mu gihe abashakashatsi bo mu cyogajuru cya Apollo bazaba baje ku mwezi mu 1969.
2005: Igihugu cya Espagne nicyo gihugu cya mbere cyabashije gutora itegekonshinga ry’umuryango w’ubumwe bw’uburayi binyuze mu matora ya kamarampaka.
2013: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavumbuye akabumbe gato bise Kepler-37b, kakaba kabarizwa hanze y’isanzure.
Abantu bavutse uyu munsi:
1901: Muhammad Naguib wabaye perezida wa mbere wa Misiri inbwo yavutse aza gutabaruka mu 1984.
1920: Yevgeny Dragunov, umuhanga mu gukora imbunda w’umurusiya, akaba ariwe wakoze imbunda ya ba mudahusha yo mu bwoko bwa Dragunov nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1991.
1951: Gordon Brown wabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza akaba akomoka muri Ecosse nibwo yavutse.
1975: Brian Littrell, umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys nibwo yavutse.
1981: Tony Hibbert, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1982: Fait-Florian Banser, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.
1986: Diego Reis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil nibwo yavutse.
1988: Rihanna, umuhanzikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyikazi wa filime ukomoka mu birwa bya Barbados yabonye izuba.
1988: Jiah Khan, umukinnyikazi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.
1991: Giovanni Kyeremateng, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2013: Emma McDougall, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 22 y’amavuko.
2013: Yussef Sleman, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasyriya yitabye Imana, ku myaka 27 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubutabera muri rubanda (World Day of Social Justice).
TANGA IGITECYEREZO