RFL
Kigali

Mu 1987: Rob Kardashian yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/03/2017 10:16
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 11 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 76 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 289 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1861: Ubutaliyani bwagizwe ubwami.

1992: Amatora ya kamarampaka yo gusoza ivanguraruhu rya Apartheid yatowe ku majwi 68.7%.

2000: Mu gihugu cya Uganda, abantu bagera kuri 530 basanzwe bapfuye batwitswe aho bivugwa ko bishwe n’abayobozi b’idini ryitwa iryo kugarura iyubahwa ry’amategeko 10 y’Imana, nyuma y’aba abandi 248 baje kuvumburwa barapfuye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1834: Gottlieb Daimler, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage, akaba ari mu bashinze uruganda rukora imodoka za DMG nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1900.

1881: Walter Rudolf Hess, umuhanga mu bumenyi bw’umubiri w’umuntu w’umusuwisi, akaba yarakoze ubushakashatsi ku bwonko akanabiherwa igihembo cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1973.

1964: Jacques Songo'o, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1987: Rob Kardashian, umunyamideli w’umunyamerika, akaba musaza wa Kim Kardashian nibwo yavutse.

1989: Shinji Kagawa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuyapani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1782Daniel Bernoulli, umuhanga mu mibare n’ubugenge w’umusuwisi ufite ubwenegihugu bw’ubuholandi, akaba yarakoze ubuvumbuzi bunyuranye mu mibare n’ubugenge yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

2002: Sylvester Weaver, umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze ibiganiro bya The Today Show na The Tonight Show bitambuka kuri televiziyo ya NBC yaratabarutse, ku myaka 94 y’amavuko.

2013: André Fontaine, umunyamateka akaba n’umunyamakuru w’umufaransa, yaratabarutse ku myaka 92 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Patrick.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND