RFL
Kigali

Mu 1986 nibwo Lady Gaga yabonye izuba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/03/2017 12:15
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 13 mu byumweru bigize umwaka tariki 28 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 87 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 278 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1930: Imijyi yitwaga Constantinople na Angora yahinduye amazina iba Istanbul na Ankara.

1994: Mu gihugu cya Afurika y’epfo, mu mujyi wa Johannesburg rwagati habaye imirwano hagati y’abo mu bwoko bw’abazulu batari bashyigikiye ishyaka rya ANC n’abayoboke baryo hakaba haraguyemo abantu 18.

2005: Umujyi wa Sumatra mu gihugu cya Indonesia wibasiwe n’umutingito ukaze, wabarirwaga ku gipimo cy’8.7 ku gipimo cya magnitude, ukaba ari umutingito wa 4 ukomeye wibasiye Indonesia kuva mu 1965.

2006: Abantu bagera kuri miliyoni biganjemo abakozi bato, abanyeshuri n’abashomeri bigabije imihanda mu bufaransa aho bigaragambyaga barwanya itegeko rishya rigenga umurimo mu bufaransa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1953: Melchior Ndadaye, wabaye perezida wa 4 w’uburundi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1993.

1965Steve Bull, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: David Lee, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Christopher Samba, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukongomani nibwo yavutse.

1985Stefano Ferrario, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1986: Lady Gaga, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1990: Joe Bennett, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1992Sergi Gómez,umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1969Dwight D. Eisenhower, wabaye perezida wa 34 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.

2013: Richard Griffiths, umukinnyi wa filime w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 66 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND