RFL
Kigali

Mu 1986 Diego Maradona yatsinze igitego cyiswe ukuboko kw’Imana mu gikombe cy’isi: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/06/2018 10:47
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 25 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Kamena, ukaba ari umunsi w’173 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 192 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1906: Ibendera ry’igihugu cya Suwede ryatangiye gukoreshwa.

1986: Igihangange muri ruhago Diego Maradona yatsinze igitego cyiswe ukuboko kw’Imana kitavuzweho rumwe mu mukino wa kimwe cya 4 w’igikombe cy’isi ubwo bakinaga n’ubwongereza, akaba yaragitsinze akoresheje ukuboko ariko cyemezwa n’umusifuzi. Nyuma yo gutsinda iki gitego, yaje kongera gutsinda ikindi cyiswe igitego cy’ikinyejana bituma ikipe ya Argentine isezerera ubwongereza ku bitego 2-1, ndetse itwara igikombe cy’isi muri uyu mwaka.

2009: Ikigo cya Eastman Kodak Company gikora ibijyanye na filime zikoreshwa mu mafoto rwatangaje ko ruhagaritse ikorwa rya filime ya Kodachrome nyuma y’imyaka igera kuri 74 ruzwi mu bijyanye n’amafoto.

2012Uwari perezida wa Paraguay Fernando Lugo yakuwe ku butegetsi kubera amakosa yakoze ku butegetsi asimbuzwa Federico Franco.

Abantu bavutse uyu munsi:

1947: Jerry Rawlings wabaye perezida wa Ghana nibwo yavutse.

1949: Meryl Streep, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Mary Lynn Rajskub, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Chloe O’Brian muri filime y’uruhererekane 24 Heures nibwo yavutse.

1987: Lee Min Ho, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyakoreya wamenyekanye muri filime City Hunter nka Yoon-sung nibwo yavutse.

1989:Cédric Mongongu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umu-Kongomani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1993: Pat Nixon, umugore wa Richard Nixon wabaye perezida wa 44 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 81 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2014: Steve Rossi, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya w’umunyamerika yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND