RFL
Kigali

Mu 1984 Scarlett Johansson yaravutse: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/11/2017 10:37
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 326 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 39 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1858: Umujyi wa Denver wo muri  Colorado warashinzwe.

1943: Igihugu cya Liban cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

1963: Ubwo Perezida wa Leta Zunze Zbumwe za Amerika  John F. Kennedy   yari mu mujyi wa Dallas wo muri leta ya Texas yararashwe  maze yitaba Imana, naho guverineri wa Texas arahakomerekera bikomeye. Uwaketsweho kwica perezida, ndetse n’umupolisi (J. D.Tippit) bapfanye,  Lee Harvey Oswald yarafashwe maze nyuma y’iminsi 2 afashwe aza kurasirwa na Jack Ruby kuri station ya polisi, aho yari afungiye.

1986: Mu mukino w’iteramakofe, igihangange  Mike Tyson yatsinze Trevor Berbick maze bwa mbere mu mateka y’uwo mukino aba umukinnyi wa mbere ukiri muto ukina mu cyiciro cy’abafite ibiro byinshi.

1997: mu gihugu cya Nigeriya, abantu basaga 100 barishwe, mu gitero cyari kigambiriye guhitana abahataniraga amarushanwa ya nyampinga w’isi.

2005: Angela Merkel yabaye umugore wa mbere mu mateka y’ubudage utorewe kuba chancellor w’icyo gihugu.

2012: Nyuma y’iminsi 8 y’imirwano ikaze yaberaga mu gace ka Gaza hagati ya Hamas (Palestine) na Israel, agahenge karabonetse,  abantu basaga 150 aribo baguye muri iyo mirwano.

Abantu bavutse uyu munsi:

1744Abigail Adams, umugore wa perezida  John Adams (perezida wa 2 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1818.

1861: Umwami  Ranavalona III wa Madagascar nibwo yavutse aza gutanga mu 1917.

1877: Joan Gamper, umusuwisi washinze ikipe y’umupira w’amaguru ya FC Barcelona yo muri Espagne nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1930.

1890Charles de Gaulle, wabaye perezida w’ubufaransa nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1970.

1900: Helenka Pantaleoni, umukinnyikazi wa filime akaba n’umugiraneza w’umunyamerika akaba ari mu bashinze ishami rya UNICEF ryo muri Amerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1987.

1904: Louis Néel, umunyabugenge w’umufaransa nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2000.

1922: Eugene Stoner, umushushanyi w’imbunga w’umunyamerika akaba ariwe wakoze ishusho y’imbunda yo mu bwoko bwa AR-15 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1997.

1968: Rasmus Lerdorf, umuhanga muri mudasobwa w’umunyakanada akaba akomoka muri Greenland, akaba ariwe wakoze porogaramu ya PHP yabonye izuba.

1969:Byron Houston, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Adrian Bakalli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

1977: Michael Preston, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1979: Christian Terlizzi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1980: David Artell, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Ben Adams, umuririmbyi w’umwongereza nibwo yavutse.

1982Yakubu Aiyegbeni, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1983: Tyler Hilton, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa guitar akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1984Scarlett Johansson, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985: Asamoah Gyan, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1987: Marouane Fellaini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1954: Jess McMahon, umushoramari  mu mukino wa catch w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikigo cya Capitol Wrestling Corp, gikora ibijyanye n’uyu mukino yitabye Imana ku myaka 72 y’amavuko.

1963: John F. Kennedy, perezida wa 35 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 46 y’amavuko.

1963: J. D. Tippit, umupolisi wapfanye na perezida John Kennedy.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND