RFL
Kigali

Mu 1982: Jessica Biel yaravutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/03/2017 8:58
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 9 mu byumweru bigize umwaka tariki 3 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 62 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 303 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1845: Florida yabaye leta ya 27 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1915: Ikigo cya NACA, kikaba aricyo cyaje guhindura izina kikitwa NASA, cyarashinzwe.

1923: Numero ya mbere y’ikinyamakuru TIME Magazine yagiye hanze.

1939: Mu mujyi wa Mumbai mu buhinde, Mahatma Gandhi yatangiye ibikorwa bye byo kwigaragambya ku butegetsi bw’igitugu bw’ubuhinde.

1951: Jackie Brenston, na Ike Turner n’itsinda rye bakoze indirimbo bise Rocket 88, ikaba ifatwa nk’indirimbo ya mbere yo mu njyana ya Rock n Roll yabayeho, ikaba yarakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Sam Phillips iherereye I Memphis ho muri Tennessee.

1997: Inzu ya mbere ndende yo mu gice cyo munsi ya koma y’isi, iherereye mu mujyi wa Auckland muri Nouvelle Zelande izwi ku izina rya Sky Tower yaruzuye nyuma y’imyaka 2 yubakwa.

2005: Steve Fossett yazengurutse isi mu ndege, mu rugendo rumwe adahagaze cyangwa ngo yongere amavuta mu ndege, akaba ari umuntu wa mbere wari uciye aka gahigo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1839: Jamsetji Tata, umushoramari w’umuhinde, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka za gisirikare zo mu bwoko bwa Tata rwitwa Tata Group nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1904.

1847: Alexander Graham Bell, umukanishi w’umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Ecosse akaba ariwe wavumbuye telefoni yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1922.

1953: Zico, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1970: Julie Bowen, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye nka Claire muri filime Modern Family nibwo yavutse.

1979: Manuel Benthin, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1979: Albert Jorquera, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1981: Lil' Flip, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Emmanuel Pappoe, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1982Jessica Biel, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Ashley Hansen, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Australia nibwo yavutse.

1997: Camila Cabello, umuririmbyikazi w’umunyamerika, akaba umwe mu bagize itsinda rya Fifth Harmony nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2010Keith Alexander, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.

2013: Bobby Rogers, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Milacles yitabye Imana, ku myaka 73 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND