RFL
Kigali

Mu 1982 Barack Obama yapfushije se: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/11/2017 9:04
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka, tariki 24 Ugushyingo, ukaba ari umunsi wa 328 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 37 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1859: Charles Darwin yashyize ahagaragara ubuvumbuzi bwe zwiswe “Inkomoko y’ibiremwa”, uyu munsi ukaba wizihizwa nk’umunsi w’ihindukabiremwa (Evolution day).

1963: Uwakekwagaho kwica perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika John F. Keneddy,  Lee Harvey Oswald yiciwe kuri burigade ya polisi ya Dallas aho yari afungiwe yicwa na Jack Ruby. Bitunguranye, uku kuraswa kwanyujijwe kuri televiziyo.

1963: Perezida Lyndon B. Johnson  wari umaze gusimbura John Keneddy nyuma y’uko yitabye Imana, yatangaje ko igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika  kizatera inkunga mu bya gisirikare no mu bukungu Vietnam y’amajyepfo mu ntambara yarwanagamo na Vietnam y’amajyaruguru. Iyi ntambara, Kennedy we yarayirwanyaga cyane, bikaba bikekwa ko byaba aribyo byatumye yicwa n’abatari bamushyigikiye bayivanagamo inyungu zabo.

1965: Joseph Désiré Mobutu yafashe ubutegetsi muri Congo (yaje kwita Zaire mu 1971) maze aba perezida w’igihugu yamazeho imyaka igera kuri 32, dore ko yaje kuva ku butegetsi ahiritswe n’ingabo zari zigometse zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila mu mwaka w’1997.

1974: Donald Johanson na mugenzi we Tom Gray bavumbuye ibisigazwa by’umuntu wiswe Lucy akaba yaritiriwe indirimbo y’itsinda ry’abongereza rya The Beatles bise Lucy in The Sky with the Diamonds, bakaba barabivumbuye mu kibaya cya Awash muri Ethiopia. Nyuma y’ubushakashatsi bunyuranye bwakorewe kuri ibi bisigazwa byaje kwemezwa ko uyu ariwe muntu wa mbere wabayeho ku isi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1806: William Webb Ellis, umwongereza watangije umukino wa Rugby nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1872.

1876Walter Burley Griffin, umwubatsi w’umunyamerika akaba ariwe wakoze igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Canberra ukaba umurwa mukuru wa Australia nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1937.

1927: Ahmadou Kourouma, umwanditsi w’ibitabo w’umunya Cote d’ivoire nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2003.

1941: Pete Best, umucuranzi w’ingoma w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Beatles nibwo yavutse.

1950: Stanley Livingston, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1964: Brad Sherwood, umukinnyi wa filime zisekeje w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Cosmas Ndeti, umukinnyi wo gusiganwa ku maguru w’umunyakenya nibwo yavutse.

1978Katherine Heigl, umukinnyikazi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983: Dean Ashton, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: André Laurito, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1986Pedro León, umukinni w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1990: Sarah Hyland, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1916: Hiram Stevens Maxim, umuvumbuzi w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bwongereza akaba ariwe wavumbuye imbunda yamwitiriwe (imbunda ya Maxim) yitabye imana ku myaka 76 y’amavuko.

1948: Anna Jarvis, umunyamerikakazi watangije umunsi wahariwe ababyeyi (Mother’s Day) yitabye Imana ku myaka 84 y’amavuko.

1963: Lee Harvey Oswald, umunyamerika wishe perezida John Kennedy yitabye Imana arashwe nawe na Jack Ruby ku myaka 24 y’amavuko.

1982: Barack Obama, Sr., umucungamari w’umunyakenya akaba ari se wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yitabye Imana ku myaka 46 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND