RFL
Kigali

Mu 1978 Jack Warner, umwe mu bavandimwe bashinze Warner Bros Pictures yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/09/2017 11:01
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Nzeli ukaba ari umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 113 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1543: Ku mezi 9 y’amavuko, Mary Stuart yambitswe ikamba nk’umwamikazi wa Ecosse, akaba ariwe mwamikazi wa mbere wabayeho akiri muto.

1776: Nyuma y’uko ibihugu bya Amerika ya ruguru bihisemo kwishyira hamwe bigakora leta imwe, kuri uyu munsi byateraniye mu nama yo kwiga ku izina bizakoresha, inama yarangiye uyu munsi byiswe Leta Zunze Ubumwe (za Amerika).

1791: Umujyi wa Washington D.C., umurwa mukuru wa USA wiswe Washington bishingiye kuri George Washington wari waragize uruhare runini mu guharanira ubwigenge bwa Amerika.

1850: California yakiriwe nka leta ya 31 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1926: Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cya Amerika cya NBC cyarashinzwe.

1948: Kim Il-sung, yatangaje ku mugaragaro ko ashinze Repubulika iharanira Demokarasi y’abaturage ya Koreya. Ikaba izwi nka Koreya ya ruguru.

Abantu bavutse uyu munsi:

1928: Leo Tolstoy, umwanditsi akaba n’umucurabwenge w’umurusiya nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1910.

1941:Dennis Ritchie, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze porogaramu y’ururimi rwa mudasobwa (C programming language) yabonye izuba, aza gutabaruka mu 2011.

1963: Roberto Donadoni, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umutoza w’umutaliyani nibwo yavurtse.

1966:Adam Sandler, umukinnyi wa filime, akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1967: Akshay Kumar, umukinnyi wa film w’umuhinde nibwo yavutse.

1971:Eric Stonestreet, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1977:Chae Jung-an, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo, akaba n’umuririmbyikazi wamenyekanye muri filime Cain and Abel nka Kim Seo-yeon nibwo yavutse.

1977Soulja Slim, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya UTP nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2003.

1987:Afrojack, umuDJ, akaba anatunganya indirimbo w’umuholandi nibwo yavutse.

1987: Alexandre Song, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni yabonye izuba.

1991Oscar, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Brazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1676: Sieur de Chomedey, umusirikare w’umufaransa akaba ariwe washinze umujyu wa Montreal muri Canada yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

1915: Albert Spalding, umukinnyi wa Basketball akaba n’umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikompanyi ya Spalding ikora ibikoresho byifashishwa muri Basketball yaratabarutse, ku myaka 65 y’amavuko.

1976: Mao Zedong, umutegetsi wategetse ubushinwa yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko. Zedong afatwa nk’uwateje imbere ubushinwa cyane ariko akoresheje igitugu aho abaturage bakoraga basa n’abakorera leta bagahembwa ibyo kurya gusa.

1978: Jack Warner, umushoramari wa film w’umunyamerika akaba akomoka muri Canada akaba umwe mu bavandimwe bashinze inzu itunganya filime ya Warner Bros. Pictures yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

1990: Samuel Doe, wabaye perezida wa 21 wa Liberiya yaratabarutse, ku myaka 39 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Pierre Claver.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND