RFL
Kigali

Mu 1978 Didier Drogba yabonye izuba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/03/2017 11:15
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 71 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 294 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1918:Icyorezo cy’ibicurane byo mu 1918, cyatangiye kugaragara bikaba byarayogoje isi yose aho bifatwa nk’icyorezo cyahitanye abantu benshi ku isi mu kinyejana cya 20 bikaba byari byahawe izina ry’ibicurane bya Espagne. Iki cyorezo cyahitanye abantu babarirwa hagati ya miliyoni 50 n’100 ku isi yose mu myaka 2 kuva mu 1918 kugeza mu 1920.

1990:Igihugu cya Lithuania cyatangaje ubwigenge bwacyo kuva mu Leta y’ubumwe y’abasoviyeti.

2006: Michelle Bachelet yarahiriye kuyobora igihugu cya Chile, aba umugore wa mbere utorewe kuba perezida w’iki gihugu.

2011:Umutingito ukomeye wo ku gipimo cy’9.0 ku gipimo cya magnitude, wateye ubuyapani mu gace ka Sendai utera imyuzure  ya Tsunami ndetse bitera n’iyangirika ry’inganda z’ingufu ziri muri aka gace, byateje kwangirika kw’ibidukikije muri aka gace ndetse n’abantu benshi bahaturiye bibagiraho ingaruka zikomeye, benshi barapfa. Iri turika ry’izi nganda rifatwa nk’irya 2 rikomeye ryabayeho mu mateka ndetse kandi rikaba rigereranywa nk’igisasu cya kirimbuzi cyatewe I Nagasaki n’I Hiroshima mu ntambara y’isi ya 2.

2012:Umusirikare wa Leta zunze ubumwe za Amerika wari mu butumwa mu gihugu cya Afghanistan yarashe kandi yica abaturage 16 mu karere ka Panjwayi, gaherereye hafi ya Kandahar.

Abantu bavutse uyu munsi:

1873David Horsley, umushoramari w’umunyamerika ukomoka mu Bwongereza, akaba ari umwe mu bashinze inzu itunganya filime ya Universal Studios, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1933.

1938: Joseph Brooks, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2011.

1953: Jimmy Iovine, umushoramari akaba anatunganya indirimbo w’umunyamerika, akaba ari umwe mu bashinze inzu zitunganya indirimbo za Interscope Records na Beats Electronics nibwo yavutse.

1962Peter Berg, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1965: Nigel Adkins, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1969: Terrence Howard, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye nka Lucious Lyon muri filime Empire nibwo yavutse.

1978: Didier Drogba, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire yabonye izuba.

1978: Albert Luque, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1978: Paulo Musse, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

1981: LeToya Luckett, umuririmbyikazi w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane mu itsinda rya Destiny's Child yabonye izuba.

1981: Paul Wall, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1870:Umwami Moshoeshoe wa mbere wa Lesotho, yaratanze.

1955: Alexander Fleming, umuhanga mu binyabuzima, imiti n’ibimera wo muri Ecosse, akaba ariwe wavumbuye umuti wa Penicilline akaba yarabiherewe igihembo cya Nobel yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.

1958: Ole Kirk Christiansen, umushoramari w’umunya-Denmark akaba ariwe washinze ikigo cya The Lego Group gikora ibikinisho by’abana yaratabarutse, ku myaka 67.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Constantine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND