RFL
Kigali

Mu 1975: Melanie Brown (Mel B) wamenyekanye muri Spice Girls yabonye izuba: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/05/2017 7:57
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 29 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’149 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 216 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1453: umujyi wa  Constantinople wafashwe n’ingabo za Ottoman zari ziyobowe na Sultan Mehmed II Fatih, nyuma y’iminsi 53 y’urugamba. Ifatwa ry’uyu mujyi rikaba ariryo ryashyize umusozo ku bwami bw’abaromani.

1848: Wisconsin yemewe nka Leta ya 30 yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1886: John Pemberton, bwa mbere yamamaje ikinyobwa cye cya Coca-Cola, itangazo rya mbere ricyamamaza rikaba ryaragaragaye mu kinyamakuru cya The Atlanta Journal.

1900: N'Djamena, umurwa mukuru wa Chad warashinzwe, ushingwa n’umufaransa Émile Gentil, ukaba waritwaga Fort-LAmy.

1914: Ubwato bwa RMS Empress of Ireland bwarohamye mu Nyanja mu kigobe cya Mutagatifu Lawrence, abantu bagera ku 1,024 babusigamo ubuzima.

1942: Abahanzi b’amatsinda ya Ken Darby na John Scott Trotter Orchestra bakoze indirimbo White Christmas, ikaba ari indirimbo ya mbere yagurishijwe cyane ku isi ivuga ku munsi mukuru wa Noheli.

1948: Umuryango w’abibumbye washyizeho umutwe ushinzwe kugenzura amahoro ushobora kwifashishwa mu gihugu runaka cyo ku isi.

1999: Olusegun Obasanjo yatorewe kuba perezida wa Nigeria, aba umusivili wa mbere uyoboye iki gihugu nyuma y’imyaka 16 yose kiyoborwa n’abasirikare, ndetse aba perezida wa mbere utowe n’abaturage.

Abantu bavutse uyu munsi:

1823: John H. Balsley, umwubatsi akaba n’umuvumbuzi w’umunyamerika, akaba ari we wavumbuye urwego (ingazi) rwifashishwa mu bwubatsi yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1895.

1917: John F. Kennedy, perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1963.

1926: Abdoulaye Wade, wabaye perezida wa 3 wa Senegal yabonye izuba.

1955: John Hinckley, Jr, umunyamerika wagerageje kwica perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan nibwo yavutse.

1956: La Toya Jackson, umuhanzikazi w’umunyamerika ni bwo yavutse.

1970: Roberto Di Matteo, umutoza w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ni bwo yavutse.

1975: Melanie Brown, umuhanzikazi, umubyinnyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya Spice Girls, yabonye izuba.

1977: António Lebo Lebo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Angola ni bwo yavutse.

1983: Jean Makoun, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni ni bwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1453: Constantine XI Palaiologos, umwami wa Byzantine, akaba ariwe mwami wa nyuma wategetse ubwami bw’abaromani yaratanze.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2013: Ramón Aguirre Suárez, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya-Argentine yaratabarutse, ku myaka 69 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe gucunga amahoro (International Day of United Nations Peacekeepers).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND