Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1920: Amasezerano y’i Versailles yo guhagarika intambara y’isi ya mbere yatangiye gushyirwa mu bikorwa, bikaba aribyo byahagaritse iyi ntambara ku mugaragaro.
1946: Inama rusange y’umuryango w’abibumbye ku nshuro ya mbere yabereye mu mujyi wa Londres mu bwongereza, ibihugu 51 nibyo byari byayitabiriye.
1984: Leta zunze ubumwe za Amerika na Vatican zongeye gusubukura umubano wari umaze imyaka igera ku 117 warajemo agatotsi.
1990: Ikigo gitunganya filime cya Time Warner cyarashinzwe, bikaba byarabaye hahujwe ikigo cya Time Inc. na Warner Communications.
2007: Mu gihugu cya Guinea habaye imyigaragambyo yari igamije kotsa igitutu perezida Lansana Conté kuva ku butegetsi.
Abantu bavutse uyu munsi:
1940: Umwami Ntare VI wa Ankole mu bugande yabonye izuba, aza gutanga mu 2011.
1961: Evan Handler, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1974: Hrithik Roshan, umukinnyi wa filime w’umuhinde, uzwi murifilime nka Krissh, nibwo yavutse.
1984: Marouane Chamakh, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamaroc nibwo yavutse.
1984: Nando Rafael, umukinnyi w’umupira w’umudage ukomoka muri Angola nibwo yavutse.
1992: Emmanuel Frimpong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyegana nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1754: Edward Cave, umunyamakuru w’umwongereza, akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya The Gentleman's Magazine, ikinyamakuru cya mbere cyabayeho gikoresha ijambo “Magazine” ubusanzwe rikomoka mu gifaransa rikaba rivuga ububiko, aho cyamaze imyaka igera kuri 200 gikora (kugeza mu 1922), yaratabarutse ku myaka 63 y’amavuko.
1778: Carolus Linnaeus, umuhanga mu bumenyi bw’ibimera, inyamaswa akaba n’umuganga w’umunya-Suwedi, akaba ariwe wahimbye uburyo bw’amazina y’ibinyabuzima mu kilatini, yaratabarutse ku myaka 71 y’amavuko.
Tanga igitecyerezo